Michela Wrong uzwiho kuba yari ihabara rya Nyakwigendera Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Rwanda ,yongeye kwibasira Abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame.
Ni Umwongereza kazi w’umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo Michela Wrong, wigeze kwandika igitabo mu mwaka wa 2021 yise” Do not Disturb’’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ” Ntuturogoye.”, kivuga ku byo yise igitugu mu bihugu byo muri Afurika, acyita amagambo yari yanditse ku muryango w’icyumba cyiciwemo uwayoboye ubutasi bwo hanze y’ u Rwanda, Col. Patrick Karegeya wishwe mu 2013 .
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa “TV5 Monde” kuwa 15Mata 2023, Michela Wrong yagarutse ku kubyo yise “Assassin sans frontieres” bivuze mu Kinyarwanda”Ubwicanyi butagira imipaka” yibasira bikomeye Abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Michel Wrong yabajijwe impamvu muri iki gitabo cye yibasira Perezida Paul Kagame kandi ari umuyobozi ushimwa n’Isi yose kubera ibikorwa by’indashyikirirwa yageje ku Rwanda n’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu gusubiza, Michel Wrong yavuze ko “yakoze ubushakashatsi akaza gusanga Col Patrick Karegeya wiciwe muri Afurika y’Epfo mu 2014 ,yarishwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame.”
Yanakomeje avuga ko “bikubiye mubyo yagaragaje mu gitabo cye cy’ibasira u Rwanda ndetse ko hari n’abandi banyapoliti b’Abanyarwanda bishwe bari mu buhungiro mu bihugu byo hanze ,akemeza ko bishwe umwe ku wundi n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.”
Si icyi gitabo gusa Michela Wrong yanditse yibasira u Rwanda, kuko hari n’inkuru yasohoye mu kinyamakuru ‘The Guardian’ mu 2021 ,ishimagiza Patrick Karegeya nk’intwari yatabarutse, kuko ‘yanengaga yivuye inyuma ubuyobozi bwa Perezida Kagame’ ariko akirengagiza ko Karegeya yari umugabo wahozaga mu kanwa impinduka zishingiye ku mvururu n’intambara gusa.
Mu nkuru yatambukije muri iki kinyamakuru yari ifite umutwe ugira uti “Rwanda’s Khashoggi: who killed the exiled spy chief”? ugenekereje mu Kinyarwanda: “Khashoggi w’u Rwanda: Ni inde wishe maneko w’u Rwanda wari mu buhungiro?”
Avugamo ko Patrick Karegeya waguye muri Hotel muri Afurika y’Epfo, yishwe kimwe n’uko umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite yaguye muri Ambasade y’igihugu cye muri Turikiya.
Abakurikiranye iyi nkuru, bibaza uburyo Patrick Karegeya ufatwa nka Osama Bin Laden w’u Rwanda kubera kwishyora mu bikorwa by’iterabwo birimo iterwa rya za Grenade mu mujyi wa Kigali ryibasiye abaturage b’abasivile , akwiye kugereranywa n’umunyamakuru w’inzirakarengane nka Khashoggi mu gihe bombi babayeho mu buzima bubiri butandukanye.
Ibitero bya grenade zatewe mu Rwanda, byatangiye mu 2009 birangira mu 2014 bihitanye abantu 17, abagera kuri 407 barakomereka. Iperereza ryakozwe na Polisi y’Igihugu n’inzego z’iperereza ryagaragaje ko RNC ariyo yabigizemo uruhare.
Patrick Karegeya yari umwe mu bantu bo hejuru mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2010 aganira n’ikinyamakuru “The Observer” Patrick Karegeya ubwe yavuze ko “ Perezida Kagame atazava ku butegetsi keretse habayeho intambara mu Rwanda .”
K’urundi ruhande, N’ubwo Michela Wrong yibasiye u Rwanda mu kiganiro aheruka kugirarira kuri “TV 5 Monde” ,yemeje ko adahakana ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa ‘by’indashyikirwa byagezweho mu Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Kagame ndetse ko nawe ubwe yabyiboneye n’amaso ubwo aheruka kuza mu Rwanda.
Kuri Michel Wrong , ngo asanga”ibyagezweho n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Rwanda, bituruka ku nkunga nyinshi u Rwanda rwakiriye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.”
Michela Wrong yanashize Abanyarwanda bose mu gatebo kamwe, akemeza ko bose ari”ababeshyi” batagomba kwizerwa ndetse ko muri kamere yabo ari “abicanyi”.
Impamvu ingana Ururo?
Abazi neza Michela Wrong ,bemeza ko kwibasira u Rwanda abiterwa n’urupfu rw’uwahoze iri ihabara rye Patrick Karegeya wahoze akuriye ibutasi bwo hanze y’u Rwanda nyuma akaza guhungira Afurika y’Epho ari naho yaguye.
Kimwe mu byatangaje abantu mu gitabo ’Do Not Disturb’ ni uburyo Michela Wrong avugamo uwo mugabo wahoze akuriye ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, wiciwe muri Afurika y’Epfo mu 2013.
Michela Wrong ,avuga ko yamenyanye bwa mbere na Karegeya nk’umuntu washobora kumufasha muri gahunda y’akazi yari afite mu Rwanda.
Muri icyo gitabo, Michel Wrong yagaraje ko ashobora kuba yaragiranye umubano udasanzwe na Karegeya kuko hari aho avuga ko bwa mbere abona uyu mugabo “byari bigoranye kwemera ko ari umusirikare kubera ukuntu yahoranaga inseko ku maso, ndetse akamenya kuganiriza neza igitsina gore.”
Michela Wrong ,yakomeje avuga ko “Karegeya yari umugabo ufite imiterere yatuma umugore wese agorwa no kumuva mu nzara”.
Wrong akomeza avuga ko na nyuma yo guhunga , umubano we na Karegeya wakomeje kuba mwiza kuko hari igihe yamusangaga muri Afurika y’Epfo.
nyuma y’urupfu rwa atrick Karegeya, Michela Wrong avuga ko yasuye imva ye agashengurwa no kwibonera n’amaso ko uwari waramunyuze atakibarizwa mu bazima.
Aha, niho benshi bahera bemeza ko hari umubano udasanzwe Michela Wrong yagiranye na nyakwigendera Patrick Karegeya ndetse abandi bamuzi neza bakemeza ko yari ihabara rye, byatumye yanga u Rwanda urunuka nyuma y’urupfu rw’uwo yari yarihebeye we yemeza ko yishwe n’u Rwanda.
President nabandi benshi mubategetsi bagize agatsiko ko gukomeza kugundira ubutegetsi muri DRC ntahandi baganisha uretse kumarisha abaturage babo ubundi muriyompirita yintambara yamasasu niyanagambo bakaba bikuriramo ayabo byabananira bagafata iyiburayi bagasiga barunanda rugufi baririra mumyotsi. sinzi impamvu abanyekongo badafatira urugero kubategetsi bayoyoboye u Rda bikarangira barushyize muka