Ku munsi w’ejo nibwo itangazo riturutse mu biro by’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru , Matteo Bruni, ryatangaje ko Misa yari iteganijwe gusomwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 25/11/2023 na Nyiricyubahiro Papa Francis isubitswe kubera indwara y’ibicurane.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse rigira riti: “Abantu bari biteguye kumva Misa ya Papa muri iki gitondo irasubitswe ntabwo ikibaye kubera ko arwaye indwara y’ibicurane byoroheje.
Nyuma yo guhagarika iyi Misa Papa Francis yahise yerekezwa mu bitaro maze akorerwa isuzumwa ryo mubihaha CT scan kubera ibimenyetso bisa n’ibicurane byoroheje yagaragazaga.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Holy See bibitangaza, ngo nyuma y’isuzumwa ibizamini byagaragaje ko afiteibimenyetso by’indwara zitera ibihaha ariko bidakabije nyuma yo gusuzumwa akaba yarahise asubira mu rugo rwe rwa Vatikani ahitwa Casa Santa Marta.
Ibi bibaye kandi mu gihe Papa Francis yari afite imyaka 21 y’amavuko, yigeze kurwara indwara ifata ibihaha pleurisy, irangwa no gutwika ingirangingo zikikije ibihaha, bikaba byaratumye abagwa kugira ngo bakureho cysts eshatu zifata igice gito cy’ibihaha byo hejuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibicurane, bikunze kwitwa ibicurane mu gihe biherekejwe n’ibimenyetso birimo “kugira umuriro ukabije, inkorora, kubabara mu muhogo, kubabara umubiri, umunaniro n’ibindi,”
RAFIKI Karimu
Rwandatribune.com