Imyiteguro yo kwakira Papa Francois umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi iraribanyeije muri DRC.
Ubwo bari muri gahunda yo gusuzuma uko politiki mpuzamahanga ya Vatican yifashe muri ibi bihe, Kiriziya gatolika yanakomoje k’urugendo rwa Papa Francois muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo n’ikihishe inyuma y’uru rugendo muri iki gihugu.
Kiriziya gatorika, yatangaje ko ikizaba kijyanye Papa Francois muri DRC ari ‘’urugendo rutagatifu rugamije gutanga ikizere cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasiraziba bwa DRC ,kwibutsa ko inzira y’ibiganiro ariyo iboneye mu rwego rwo kugekemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC ,ubushake bwo gushyira mu bikorwa icyazanira iki igihugu amahoro no gusaba ko izi ngingo zose za kwimakazwa muri DRC kugirango iki gihugu kugirango kibashe kugarura amahoro n’Umutekano .“
Biteganyijwe ko Papa Francois azasura DRC mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023 ,aho biteganyijwe ko ashobora no gusura Uburasirazuba bw’iki gihugu ahakomeje kuvugwa intambara ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’imite itandukanye ya Mai Mai.
Sinzi papa wageze mugihugu runaka hadaciye kabiri icyo gihugu kibamo genocide. Iyi congo n’uru ruzinduko rw’uyu musaza Nyagasani adufashe ibimuzanye nk’uko byavuzwe bizagerweho.
Murakoze
Mu Rwanda yahageze mu 3/1990 ahita asoma ubutaka abantu bati karabaye!!!!ntibyabaye?