Ubuyobozi bukuru bwa Vatican bwanze icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo guhura na Papa Francis, bumushinja gushaka kwifashisha uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yifuzaga guhura na Papa Francis bakaganira, mu ruzinduko arimo mu Butaliyani.
Ubuyobozi bwa Vatican bwanze icyifuzo cye, buvuga ko ibi bigamije gukoresha Papa Francis muri iyi myiteguro ya nyuma Perezida Donald Trump arimo, yo kwiyamamariza manda ye ya kabiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Muri uru ruzinduko, Pompeo yibanze ku bijyanye n’amadini ndetse n’umubano w’igihugu yasuye n’u Bushinwa, aho yanasabye iki gihugu kugira amakenga ku mubano wacyo n’u Bushinwa, we avuga ko bwimirije imbere kuzamura ubukungu bwabwo gusa.
Pompeo kandi yongeye gushinja u Bushinwa kuneka ibihugu by’amahanga, aho yabwiye u Butaliyani kutemerera ikoranabuhanga ry’Abashinwa kwinjira mu gihugu, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abenegihugu.
Ku rundi ruhande ariko, u Butaliyani busanzwe bufite imikoranire ya hafi n’u Bushinwa irimo no kuba mu gihe bwari bwibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, abaganga b’Abashinwa bari mu babatabaye mbere.
Mwizerwa Ally