Kiliziya Gatorika yaciye muri kiliziya musenyeri mukuru w’Umutaliyani wakunze kugaragaza kutemera na gato imyanzuro n’izindi ngingo zitandukanye zagiye zifatwa na Papa Francis.
Iri cibwa rya musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano muri Kiliziya Gatolika, ryatangajwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.
Yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ‘schisme’) nyuma y’imyaka atavuga rumwe bikomeye na Papa.
Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83,yakunze kugaragaza cyane ko atsimbaraye ku bya kera, yabanje gusaba Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.
Mu 2018, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na karidinali wo muri Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho.
Icyo gihe Vatican yo yahakanye icyo kirego.
Ku wa gatanu, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.
Iryo tangazo rigira riti: “Nyir’icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya.”
Rikomeza rivuga ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.
Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya no kutemera Papa. Icyo gihe, yanditse ku rubuga rwa X ko ibyo ashinjwa abifata nk'”icyubahiro”.
Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati: “Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n’ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio.”
Papa Francis yishyize mu bibazo n’abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, mu ngingo zirimo nk’izijyanye n’abatinganyi no guharanira uburenganzira bw’abimukira.
SI uyu musenyeri gusa Papa Francis amaze kwirukana kuko mu mwaka ushize,yirukanye Musenyeri w’Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri leta ya Texas, nyuma yuko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza.
Kuba bamwe mu basenyeri bakomeye i Vatican bakomeje kugaragaza kutemera ibivugwa na Papa Francis ,birototera ibihe bya Martin Luther king nawe wemeye kwitandukanya na Kiliziya Gatorika ku ngingo zimwe na zimwe zafatwaga n’ubupapa.
Musenyeri Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.
Mbega umunyamakuru wumuswa, ubu koko ntuzi gutandukanya Luther King, umudage warwanyije inyigisho za kiliziya mu kinyejana cya 15 n’umunyamerika w’umwirabura Luther King Junior (nyiri iyo photo mwashyize mu nkuru) waharaniye ko abirabura babanyamerika bagira uburenganzira nkubwabandi baturage mu gihugu cyabo mu myaka 60 ishize?