“Call to Action” ya Talitha Kum irahamagarira abantu bose kwishyira hamwe muri gahunda yo guhagarika icyorezo cyo gucuruza abantu, Ibi yabivuze Kuri uyu wa kane, mu muhango mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, wanatangarijwe mo ijambo ry’umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.
Talitha Kum, umuyoboro mpuzamahanga w’ubuzima bweguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu uratumira buri wese bireba harimo za Guverinoma, imiryango itavuga rumwe na leta, ndetse n’abantu ku giti cyabo, bifuza gufasha mu gukumira icyorezo cy’icuruzwa ry’abantu, ko basabwa rwose gushyira ku mutima iyi ntego twihaye.
Kuwa kane, uyu muryango wateguye gutangiza ibirori byiswe “Call to Action”, byateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore wizihizwa buri mwaka kuya 25 Ugushyingo.
M.Louis Marie