Abana bo mu mashuri abanza bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaye batozwa amacakubiri yo kwanga Abanyarwanda n’abanya Uganda ku mugaragaro babumvisha ko aribo banzi babo basumba abandi ku isi.
— LouismarieMasenge (@LouismarieMase3) June 2, 2023
Ibi byabereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Vutegha muri Kivu y’amajyaruguru giherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo umwarimu yabibaga amacakubiri ayigisha abanyeshuri abawira ko igihugu cya Congo gifite ibihugu bigikunda ariko ko gifite n’ibindi bihugu bicyanga urunuka.
Abana bagaragaje ibyo bigishijwe bari kuri Rassemblement
Ubwo abana bafataga ijambo bari kwerekana ibyo bize, imbere y’umwarimu wabo abana bamwe bavugaga ko umwe ari Umunye Congo, undi Umurundi, undi akaba uwo muri Angola n’ibindi. Bakomeje barondora inshuti z’igihugu cyabo bavuga ko ari Tanzania, Burundi, Angola,Congo brazza ,Centre Afrika. banababwira ko igihugu cya Uganda n’uRwanda aribo banzi ba DRC, kuri iyi si
Abo bana babazanyije ikibazo bati kuki uRwanda na Uganda bitera Congo?
— LouismarieMasenge (@LouismarieMase3) June 2, 2023
Abanya bagaragaje Ibyo nahawe n’umurezi wabo mumakimbirane
Abarezi bo muri iki kigo, basobanuriye aba banyeshuri ko u Rwanda na Uganda bitera igihugu cya Congo kuko ari cyiza cyane kandi gifite ubukungu bwinshi, burimo n’amabuye y’agaciro, mu gihe bo ari abakene bakabije. Bakomeje babasobanurira ko ibyo bihugu byanga igihugu cyabo bigitera kubera ko bishaka ko gicibwamo ibice.
Basoje bababwira ko n’ubwo bimeze bityo igihugu cyabo cya Congo kitazigera gicibwamo ibice kabone n’ubwo umwanzi wabo aribyo yifuza.
Uku kubiba amacakubiri mu bana bizabyara amacakubiri atazigera akemuka kuko abana bose bazakura batibonamo abaturanyi babo.