Abaturage bo muri DRC bakomeje kugenda basaba ingabo za EAC gufata iya mbere bagatera inyeshyamba za M23 bitaba ibyo nabo bagatangira kwibasirwa nk’uko byagendekeye ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO.
Ibi babigarutseho ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana inyeshyamba za M23 ndetse bakanavuga ko bari kwamagana ingabo z’u Rwanda zihishe inyuma y’inyeshyamba zabatereye igihugu.
Umujyi wa Goma wari wasohoye itangazo uvuga ko iyi myigaragambyo itemewe nyamara abari bayiteguye, ibyo barabyanga bahitamo kuyikora n’ubwo bari babibujijwe.
Iyi myigaragambyo yagaragayemo abagize Sosiyete Sivile benshi bari bitwaje ibyapa binini byamaganaga ubwicanyi buri gukorerwa muri iki gihugu bavuga ko buri gukorwa n’u Rwanda na Uganda.
Muri iyi myigaragambyo ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC zasabwe kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, bitaba ibyo nabo bakibasirwa n’abaturage b’aba nyecongo nk’uko byagendekeye, ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO.
Abaturage barasaba izi ngabo kwirukana M23 mu gihe uyu mutwe wamaze kwemeza ko ntaho ushobora kujya kuko bari iwabo, ahubwo bo bagasaba ibiganiro mu gihe Leta itabikozwa.
Uwineza Adeline