Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikimara kwinjira mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ,uyu muryango wemereye iki gihugu ingabo zo kugifasha guhashya inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba ndetse ibihugu bimwe birimo na Kenya bifata iya mbere byohereza ingabo zabo.
Abanyekongo bakomeje gusakuza bavuga ko abasirikare bari koherezwa na EAC ari Abanyarwanda bambitswe impuzankano y’ingabo zo muri ibi bihugu.
Ibi byagaragaye mu butumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibi bihugu bikomeje kubabeshya ko biboherereje ingabo zo kugarura amahoro muri Congo, nyamara ari abasirikare b’u Rwanda bambitswe impuzankano y’ibisirikare by’iwabo.
Abanye Congo bahakanye ko muri izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’ibiurasirazuba hagomba kubonekamo ingabo z’u Rwanda, ahubwo bemeza ko hagomba kuza izindi zo mu bindi bihugu kubera ko bashinja u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye na Leta ya Congo.
Si ubwa mbere Abanyekongo bitiranije ibibazo byabo n’u Rwanda barushinja ibidafite ishingiro , kuko mu gihe cyashize beruye bagatangaza ko ingabo za Uganda zari mu gikorwa cyo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za ADF zirwanya Leta ya Uganda, bazanyemo n’Abanyarwanda baje gusahura Congo
Umuhoza Yves
Umusaruro wa ntawo w’izi ngabo za EAC ni ikintu umuntu wese usesengura yari yiteze ukurikije uburyarya bwo muri EAC.Kuba izi ngabo zarasa kuri M23 byaba ari ukwiteranya n’umuturanyi wabo u Rwanda ruvugwaho gufasha M23 rubaye rubikora koko,cyane ko kugeza ubu ibihugu bituranyi byose nta nakimwe babanye nabi wenda ngo kijye ku ruhande rwa RDC nkuko Kikwete wari ubanye nabi na Kigali yabikoze ubwo yafashaga gutsinda M23 muri 2013.
RDC yagombye kuba ishakira ku bihugu by’incuti wenda nko muri SADC cyangwa ahandi badafite inyungu ku Rwanda na ho ibindi ni ugukomeza gukomeza ikibazo!
Kwangwa na RDC n’ukwangwa n’igihugu kitariho kidafite epfo naruguru kikiri mu bihe bya stone age! Iyo mvugo ngo abanyarwanda bagiye gusahura RDC, RDC hariyo iki kitari mu Rwanda. Iyo ugiye muri kiriya gihuru ngo n’igihugu ntacyo uhasanga cyenda gusa n’iterambere! Ntabwo wagereranya u Rwanda na RDC mu rwego rwiterambere muri sectors zose. Ntaho RDC iza cga yegera u Rwanda, yaba Amashanyarazi, yaba amazi, yaba umutekano, yaba igisirikare, yaba police, yaba umuvuduko w’ubukungu, yaba ikizere cyo kubaho, yaba ubuvuzi, yaba ibikorwa remezo nibyose. Ndabwira izo mbwa ziri kuvuga ibyo!. U Rwanda rufite igisirikare cy’umwuga kidashobora gukorera mu kindi gisirikare kirusha n’ubunyamwuga kuko RDF ikora neza kurusha KDF mwa mbwa mwe. Ntawabuza RDF kujya muri RDC yabishatse. Ntigomba kunyura muri KDF.
Imiryango mpuzamahanga niyo soko yubu bugoryi bwirirwa buvugwa ku Rwanda. Iyi miryango iteranya ibihugu n’amaraporo abogamye harimo ubuswa gusa! Utu tuntu RDC iba ivuga n’utwo muri raporo z’iyo miryango yamunzwe n’ubugome gusa!
Ariko ingengabitekerezo we! Ariko urwango we! Muri iyi video, na HE William Ruto baramwita Umututsi!
Ntuduhuje imico, nagaciro kogusabiriza, uburere buke biba ibitiki byaba tirage baserebura ngo intambara ngo ibe babona uko bya inka fdc na zairwa bahatuye nkigihe twahungaga batumarira inka nibintu, ahubwo n’umuco wabo, bivanze nubujiji ariyo ngwagra mbi.!!!, Imitungo ubundi congo iri mubihugu 5,bikennye ku isi mubyegeranyo bisoka buri mwaka, gusa uwo muntu uvuga u Rwanda, ntiyakagombye kukimenya.(Freeman) Ndabona nawe ntiyisobanukiwe,gusa turamubabariye nta gishwati, nta masisi. Ntatoke ngo abure(agire icyo abivugaho).