Abanyekongo muri Santere ya Sake i Maisisi muri Kivu ya Ruguru, bongeye kuragariza umujinya mwinshi MONUSCO, ubwo imodoka zayo zahanyuraga, bakazirukankana bazitera amabuye.
Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakunze guhura n’uruva gusenya, aho bamwe mu Banyekongo bagiye bazamagana bazisaba kuva mu Gihugu cyabo.
Byaje gufata intera umwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wotsaga igitutu ingabo za FARDC, ukayinesha mu rugamba bari bahanganyemo, bigatuma Abanyekongo barakarira MONUSCO bayishinja kutagira icyo ibafasha.
Ibi byanagaragaye cyane ubwo bamwe mu Banyekongo bigabizaga ibiro bya MONUSCO bafite umujinya w’umuranduranzuzi, bakabisahura ndetse bakanatwika.
Kuri iyi nshuro, Abanyekongo bo muri Santere ya Sake muri Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.
Ibi byabaye ahagana saa kumi na makumyabiri z’umugoroba, ubwo imodoka za MONUSCO zanyuraga muri aka agace, abaturage bahatuye, bakazikurikiza amabuye.
RWANDATRIBUNE.COM