Mu ruzinduko abakuru b’ibihugu by’Afurika baherutse kugirira mu Burusiya, umukuru w’igihugu cya Burkina faso Ibrahim Traore yanenze imyitwarire y’abayobozi b’ibihugu by’Afurika baticara hasi ngo babyaze umusaruro umutungo uri mu bihugu byabo ahubwo bakaba birirwa basabiriza.
Dore ko umugabane w’Afurika ufite ubukungu butambukije iyindi yose.
Uyu mu perezida muto kurusha abandi dore ko yavutse mu 1988 akavukira muri Burkina faso, yatangiye agaragaza ukuntu uyu mugabane ufite ubukungu buhambaye, burimo ubutaka bwiza, amazi meza, ibihe byiza ndetse n’indi mitungo yose myiza, nyamara ugasanga uyu mugabane ariwo mugabane wugarijwe n’inzara kurusha ahandi.
Yakomeje atangaza ko ubukungu uyu mugabane ufite, bwakabaye buwugira uwa mbere mu butunzi nyamara usanga uyu mugabane ariwo ugizwe n’ibihugu byugarijwe n’inzara kurusha ahandi.
Uyu mu Perezida wafashe ubutegetsi abuhiritseho mugenzi we Liyetona Koroneli Paul-Henri Sandaougo d’Amiba, kuwa 30 Nzeri 2022, akaba yari afite ipeti rya Kapiteni.
Yatangaje ko atiyumvisha ukuntu abanya furika bagihanze amaso abahoze babakoroniza ndetse na n’ubu bakaba barahinduye uburyo bwo kubikora, ariko ugasanga abakuru b’ibihugu by’Afurika birirwa birukanka basabiriza aho kwicarana ngo barebe ko babyaza umusaruro umutungo kamere w’ibihugu byabo.