Abatutage b’i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye bari mu myigaragambyo yo kwamagana Moise Katumbi uherutse gutangaza ko aziyimamariza kuyobora iki Gihugu, bagaragara bacagarura ifoto ye bayiteragura ibyuma.
Mu minsi ishize Umunyapolitiki Moïse Katumbi yatangaje ko avuye muri Union Sacrée, yemeza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2023.
Ibi byakurikiwe no kuba bamwe mu bari bagize Guverinoma bo mu ishyaka rye Ensemble pour la République, begura kuko bashyigikiye igitekerezo cye.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwatangiye igisa no kwangisha rubanda uyu munyapolitiki usanzwe afite abayoboke benshi.
Ubu butegetsi bwagiye mu matwi abatutage bubasaba gukora imyigaragambyo yo kwamagana uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umuherwe ukomeye.
I Lubumbashi hagaragaye abaturage bari kwamagana Moise Katumbi, bafite amafoto bari kugenda bayacagagura umuhanda wose.
#RDC: #UDPS #Lubumbashi lance la guerre contre l’ @Ensemble_MK de la république de @moise_katumbi en éliminant physiquement toute personne qui portera l’effigie de katumbi au centre-ville de Lubumbashi pic.twitter.com/Bux6gZAAPf
— Aganze Rafiki (@AganzeRafiki) January 20, 2023
Bamwe mu basesenguzi bafashe ibi bikorwa nko gushoza intambara ku ishyaka Ensemble pour la République rya Moise Katumbi..
Uretse iki gikorwa cyo kumwamagana, nanone i Lubumbashi habaye ibikorwa byo guhohotera abaturage bose bashyigikiye Moise Katumbi.
Iki ni ikindi gikorwa cy’umutekano mucye kije kiyongera mu bindi byabaye agatereranzamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi byose bishinze imizi ku mbaraga nke no kudashobora biranga ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM
Congo icyeneye abayibozi bashya bagomba gushyira kumurongo akajagari bafite