Umusirikare wo mu ngabo za FARDC, Lt Col Kanyove Yusto, wakoreraga i Kibirizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri regima ya 1303, witandukanije nayo mu minsi ishize, yahishuye impamvu nyamukuru yatumye yitandukanya n’Igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), maze akiyunga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Lt Col Kanyove Yusto yahishuye izo mpamvu k’umunsi w’ejo tariki ya 16 Ugushyingo 2023, ubwo yari kumwe n’umuvugizi w’Umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu bya Gisirikare Major Willy Ngoma wari warimo amugaragariza itangazamakuru.
Umuvugizi wa M23 yongeye kumubaza icyaba cyaratumye yitandukanya n’igisirikare cya FARDC?
Lt Col yamusubije ko “Igihe cyari kibaye kirekire nkomeza kwihangana ndeba ibyo ingabo za FARDC n’abagenzi banjye bakoreraga abo mu bwoko bw’Abatutsi bikambabaza, kuko baricwa, bakorerwa iyica rubozo, birababaje sibyo kwihanganirwa, birenze ubwenge bwa muntu.”
Yunzemo kandi ko : “Ziriya Ngabo za FARDC zagiye zikora amabi menshi ndeba, batwitse amazu y’Abatutsi ndeba!! Kandi leta ikorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR yasize ikoze Genocide mu Rwanda, Maï Maï ishinjwa kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi n’iyindi mitwe myinshi.”
Lt Col Kanyove Yusto,yiyomoye ku gisirikare cya FARDC nyuma y’uko ingabo za Congo k’ubufatanye n’Abaturage baturiye umujyi wa Goma bari bamaze kwica Captain Kabongo Rukatura bamuziza ko ari Umututsi.
Uyu musirikare yahamije ko bariya basirikare ba FARDC bica ikiremwa muntu bashingiye kwisura ye, ngo kuko iyo babonye ufite isura isa niy’Abatutsi bahita baguteza abaturage baka kwica. Umututsi muri Congo Kinshasa yicwa nk’inyamaswa nk’uko yakomeje abivuga.
Lt Col Kanyove Yusto witandukanije na FARDC KUWA 9 Ugushyingo 2023, avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bice byo muri Teritwari ya Masisi, akaba avuka mu bwoko bw’Abatutsi.
#Col Yusto, feared to be barbecued like his fellow tutsi soldiers who are being stoned to death and burned….some #eaten.
————————————-#Le Col Yusto, craignait d'être grillé comme ses camarades soldats tutsis qui sont lapidés à mort et brûlés…… pic.twitter.com/26EgEJTLxt
— Manzi Willy (@RealManziWilly) November 16, 2023
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com