Muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka kanyarutshinya, impunzi zafunze umuhanda , zifashe imodokari za MONUSCO , ndetse zitwikamo imwe kuburyo ntacyabashije kuramurwa mubyari biyirimo.
Ibi byabaye ubwo ingabo za MONUSCO zerekezaga muri aka gace zisiganwa n’abapolisi, hanyuma n’umujinya mwinshi abaturage batangira kubatera amabuye, batwika ibinyabiziga byabo , bavuga ko ntacyo bamaze k’ubutaka bwa Congo.
Ibi babivuze bababwira ko iyo baza kuba Bafite akamaro, Kiwanja na Rutshuru ntibiba byarafashwe n’inyeshyamba za M23.
Batwitse iyi modokari bavuga bati” MONUSCO nigende ntituyishaka, ntacyo itumariye.
Iyi modokari ije yiyongera kuzindi nyinshi zatwitse ubwo harimo imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu bice bitandukanye bya Congo.nyuma y’imodokari zirenga 20 zahungishijwe kugirango izi mpunzi zariye karungu zitazangiza.
Uwineza Adeline
Aba ba Congomani n’ibisasu bya kirimbuzi bitagira kigenzura byigendera mu nzira