Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bavuye mu Mujyi wa Bunagana wari umaze igihe uri mu maboko y’uyu mutwe wanafatwaga nk’icyicaro gikuru cyayo, basiga bizeje abaturage bo muri uyu mujyi ko babasigiye ingabo za EAC kari ko FARDC itagomba kuhakandagiza ikirenge.
Ni kimwe mu bikorwa bikomeye byakozwe n’umutwe wa M23 mu gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe byo kurekura ibice wari warafashe no guhagarika imirwano.
Nyuma y’amasaha macye ingabo za Uganda zigeze muri uyu Mujyi wa Bunagana mu butumwa zagiyemo bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, umutwe wa M23 wahise ubashyikiriza uyu mujyi ku mugaragaro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, aba barwanyi buriye imodoka zabo, ndetse batsa n’ibifaru byabo bafata inzira bava muri uyu mujyi wa Bunagana bari bagiye kumaramo umwaka bawugenzura dore ko bawufashe muri Kamena umwaka ushize wa 2022.
Ubwo bavaga muri uyu mujyi bari bamaze kukungahaza ku mutekano, aba barwanyi ba M23 basigiye ubutumwa abaturage bawutuyemo, babizeza ko umutekano wabo urinzwe kuko babasiza mu maboko y’ingabo za EAC.
Umwe mu barwanyi bakuru ba M23 ubwo yaganirizaga aba baturage bari bamushagaye, yagize ati “Aba ntabwo baje nka FARDC baje nk’ingabo za EAC naho twebwe ntituzemera ko FARDC ikandagira hano na rimwe, keretse tumaze kumvikana ni ho dushobora kwemerera ko FARDC kandi nabwo tuzabanza turebe niba batazanyemo interahamwe na Nyatura n’ibindi.”
Yakomeje abizeza ko bazakomeza gukurikirana amakuru yabo bavugana n’izi ngabo za Uganda zaje kugenzura uyu mujyi.
Ati “Ntabwo tuzigera tubasiga na rimwe buri munsi tuzajya duhana amakuru dufashanya, musigare amahoro.”
Umutwe wa M23 ukomeje kubahiriza ibyo wasabwe urekura ibice wari warafashe gusa raporo iherutse gusohoka, ivuga ko nubwo abarwanyi b’uyu mutwe bava mu birindiro bari barimo ariko aho berecyeza hatazwi kuko muri Sabyinyo basabwe kujya nta murwanyi urahakandagira.
RWANDATRIBUNE.COM