Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, zirimo gushyiraho Minisitiri mushya w’Urubyiruko ari we Dr Abdallah Utumatwishima, anashyiraho ba Ambasaderi bashya mu Bihugu binyuranye, barimo Vincent Karega wagizwe uw’u Rwanda mu Bubiligi.
Izi mpinduka zigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro rikuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.
Dr Utumatwishima wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, yasimbuye Madamu Rosemary Mbabazi wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.
Muri iyi Minisiteri y’Urubyiruko kandi, Parfait Busabizwa yagizwemo Umunyamabanga Uhoraho avuye mu Ntara y’Amajyepfo aho ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo.
Naho muri ba Ambasaderi, Maj Gen Charles Karamba, yahinduriwe Igihugu kuko yavanywe muri Tanzania, akajyanwa guhagararira u Rwanda muri Angola, aho yahise asimburwa na Fatu Harerimana.
RWANDATRIBUNE.COM