Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, ari gutabaza avuga ko yambuwe abashinzwe kumurinda binyuranyije n’amategeko.
William Ruto wagaragaje ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha yo mu 2022, abinyujije ku muvugizi we yavuze ko yambuwe abari bashinzwe kumurinda mu rugo rwe kuri uyu wa Kane.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “ Muri iki gitondo, visi perezida yabwiwe n’ukuriye General Service Unit (Umutwe ushinzwe kurinda perezida na visi perezida) boherejwe ku rugo rwe muri Karen ko yahawe amabwiriza mu magambo yo kuhakura abasirikare ba GSU bigahita bikorwa saa munani z’amanywa,”
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko abashinzwe kumurinda bahise bava ku ngo zose za visi perezida nta bindi bisobanuro bitanzwe.
Ruto avuga ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko kandi kidasanzwe.
Ati “Kugeza ubu, nta bisobanuro byatanzwe ku cyemezo kidasanzwe kandi kinyuranyije n’amategeko.”
Yongeyeho ko iki cyemezo cyafashwe binyuranyije n’igika cya 5 cy’ingingo ya 8 y’amategeko avuga ko Komanda w’umutwe wa GSU ari we uba ushinzwe umutekano wa perezida na visi perezida, ingoro z’igihugu n’inyubako zabo.
Visi Perezida wa Kenya aherutse guhagarikirwa ku kibuga cy’indege cya Wilson muri Kenya ashaka kujya muri Uganda, aho yavuzweho kuba yari agiye mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu afatanyije n’abategetsi ba Uganda.
Mu minsi ishize kandi, yumvikanye avuga ko atazaterwa ubwoba cyangwa ngo ayamanike kubera amagambo yari aherutse gutangazwa na Perezida Uhuru Kenyatta avuga ko umuntu uri muri guverinoma ye wumva atanyuzwe n’imiyoborere ye yakwegura ku mirimo ye.