Nyuma y’uko abaye Visi perezida w’igihugu cya Kenya,urukiko rwo muri iki gihugu rwemereye ubushinjacyaha gukuraho ikirego bwari bwashyiriyeho Rigathi Gachagua.
Gachagua yashinjwaga uruhare muri ruswa ya miliyoni 60 z’amadolari mu rubanza yaregwagamo n’abandi bantu icyenda.
Nubwo ikirego cyakuweho, urukiko rwavuze ko abaregwa bashobora kuzatabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje ryazagaragaza ko ibyaha bakekwaho bashobora kuba barabikoze.
Gachagua n’abamwunganira bari bamaze igihe basaba ko icyo kirego giteshwa agaciro kuko bavuga ko nta bimenyetso bihagije byatuma atangira gukurikiranwa.
Hashize iminsi ubushinjacyaha bwa Kenya bunengwa gukorerwamo n’abanyapolitiki bakomeye bukisubiraho, bugakuraho bimwe mu birego baregwaga.
Hari urundi rubanza rwabaye muri Nyakanga uyu mwaka urukiko rutegeka ko Gachagua yishyura miliyoni 202 z’amashilingi ya Kenya nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa.
Gachagua yakunze kubyamaganira kure avuga ko ari gukurikiranwa ku mpamvu za politiki, mu mugambi wo guca intege William Ruto n’abari bamushyigikiye mu matora ya Perezida.
Adeline Uwineza