Umunyapolitiki akaba n’umuyobozi mukuru w’Ishyaka UNC(Union pou la Nation Congolaise) risanzwe ribarizwa mu Ihuriro “Union Sacree’ rigizwe n’amasyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, yagaragaraje ko azakomeza kuba hafi ya Perezi Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2023.
Bertin Mubonzi Umuyobozi wa UNC mu mujyi wa Kinshasasa ,yabwiye Ikinyamakuru Top Congo ko ishyaka rya UNC na fondateri waryo Vital Kamere, batazigera batererana Perezida Felix Tshisekedi ngo bamwereke umugongo, nk’uko biheruka gukorwa n’abarimo Moise Katumbi n’ abandi Baminisitiri bari bahagarariye Ishyaka ER(Union pou la Republique) muri Guverinoma y‘iki Gihugu .
Yakomeje avuga ko bazakomeza gufatanya na Perezida Tshisekedi, kugeza intego biyemeje mu ihuriro ryabo “Union Sacree”bayigezeho ,ndetse ko biteguye kumushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu agomba kuba muri uyu mwaka .
Yagize ati:” UNC na Fondateri wayo Vital Kamele bazakomeza kuba inyuma no gushyigikira Nyakubahwa Perezida Felix Tshisekedi.
Ntwabwo twe tuzaba nk’abamaze iminsi bamutera umugongo bitandukanya n’ihuriro ryacu “Union Sacree’.
Twiteguye kumushyigikira mu matora y’uyu mwaka, kandi tuzakomeza gufatanya nawe kugeza ubwo tugeze ku ntego twiyemeje nk’abantu duhuriye mu Ihuriro rimwe rya “Union Sacree.
Tuzakomeza gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje ubwo twashyiragaho ihuriro ryacu, no gukomeza ubumwe bwacu.”
Ishyaka UNC ,ritangaje ibi nyuma yaho abagize ihuriro “Union Sacree’ rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi, barimo Moise katumbi umuyobozi w’Ishyaka ER , bamaze iminsi bamutera umugongo bakitandukanya nawe banamaze kwemeza ko bazahanga na nawe mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2023.