Vital Kamerhe wagizwe umwere n’urukiko, nyuma yo gufatwa agafungwa ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta, ubu imyiteguro ni yose arifuza guhatanira kuyobora iki gihugu DRC. Bamwe mubamwamamaza bavuga ko ariwe wari ukenewe kugira ngo uburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru bya DRC bigire amahoro.
Ibi byagarutsweho na Amani Bahati, washinze fondasiyo yitirirwa izina rye,ugaragaza ko Vital Kamerhe ariwe uzagira uruhare mu kugarura amahoro muri Kivu zombi hamwe na Ituri.
Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Congoleo.net aho yavuze ko hamwe nawe Vital Kamerhe agomba kuzazamura amahoro muri kariya gace twavuze haruguru.
Amani Bahati yerekana ko Vital Kamerhe agomba gukora uruzinduko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, kugira ngo asuhuze abahatuye. Ibi akaba abikoze nyuma yo kuva muri gereza no kugirwa umwere n’inkiko.
Yakomeje avuga ko kuza kwe ari ingenzi ku batuye muri iyi ntara, cyakora yongeraho ko ari inkuru mbi kubanzi b’amahoro.
Uwineza Adeline