Perezida w’Ishyaka UNC akaba yarahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Vital Kamerhe ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Vital Kamerhe amaze iminsi mike agarutse mu ruhando rwa Politiki y’iki gihugu nyuma yo gufungwa umwaka wose akurikirwanweho kunyereza amafaranga yari yagenewe umushinga wiswe uw’Iminsi 100.
Ubwo yasuraga Perezida Tshisekedi mu biro bye, Vital Kamerhe yemeje ko afite umupangu watuma M23 yirukanwa i Bunagana ndetse ukaba wafasha kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Uruzinduko rwa Kamerhe mu mujyi wa Goma ruteganijwe guhera kuwa 15 Nzeri 2022, nkuko binemezwa na Depite Alfred Maisha uhagarariye ishyaka UNC mu nteko ishingamategeko ya Kivu y’Amajyepfo(Bukavu)
Mbere y’uko afungwa kandi Vital Kamerehe yari asanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazu bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.