Yevgeniy Prigozhin ukuriye abacanshuro ba Wagner yanze ubusabe bw’uko abarwanyi be binjira mu gisirikare cy’Uburusiya, nk’uko Perezida Vladimir Putin abivuga.
Yabwiye ikinyamakuru Kommersant ko mu biganiro bagiranye i Moscow abakomanda benshi b’uyu mutwe bari bemeye umugambi wo kuyoborwa n’umwe mu bakuru babo.
Yavuze ko igisubizo cya Prigozhin cyari “abagabo ntabwo bemera iki cyemezo”.
Ibiganiro byabaye nyuma y’iminsi micye ubugumutsi bwa Wagner buhagaze tariki 23-24 z’ukwezi gushize, ubugumutsi bwabaye ikibazo ku butegetsi bwa Putin.
Mu masezerano yahagaritse uku kwigomeka k’umwanya muto, abacanshuro bari bemerewe kwinjira mu gisirikare gisanzwe cy’Uburusiya cyangwa bakajya muri Belarus/Biélorussie, inshuti ya hafi y’Uburusiya.
Wagner yarwaye zimwe mu ngamba z’injyanamuntu kuva Uburusiya butangiye ibitero muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Gusa ubu, igisirikare cya Amerika kivuga ko cyasuzumye kigasanga iri tsinda “ntirikiri gufasha mu buryo bugaragara mu mirwano muri Ukraine”.
Ibi byavuzwe kuwa kane na Pat Ryder umuvugizi wa Pentagon (minisiteri y’ingabo ya Amerika), wavuze kandi ko “benshi” mu barwanyi ba Wagner bikekwa ko bakiri mu turere twafashwe n’Uburusiya muri Ukraine.
Mu itangazo, minisiteri y’ingabo ya Bielorussie kuwa gatanu yavuze ko abarwanyi ba Wagner ubu bari gufasha nk’abahugura ingabo zirwanira ku butaka z’iki gihugu.
Iyi minisiteri yavuze ko abo barwanyi barimo gutoza ingabo za Belarus hafi y’umujyi wa Osipovichy, muri 85km mu majyepfo uvuye mu murwa mukuru Minsk.
Nubwo Ukraine itahawe igihe nyacyo izinjirira muri OTAN mu nama iheruka, yemerewe n’ibihugu bigize G7 inkunga ya gisirikare y’igihe kirekire yo gukomeza guhangana n’Uburusiya.
Kuwa kane, komanda w’ingabo za Ukraine Oleksandr Tarnavskyi yabwiye igitangazamakuru CNN cyo muri Amerika ko bakiriye icyiciro cya mbere cy’ibisasu bya ’cluster munitions’ biraswa byagera hasi bikarekura andi masasu menshi, bemerewe na Amerika.
Yashimangiye ko ibi bisasu bizafasha Ukraine ku rugamba. Ati: “Nibwo tukibibona ntabwo turabikoresha, ariko bishobora guhindura ibintu cyane [ku rugamba].”