Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, yagaragaje ko abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, baranzwe no kureba hafi kuko bajijije abantu ubwoko bwabo kandi batatabuhisemo, kandi na bo ubwabo batarahisemo ubwabo.
Yabigarutseko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023 ubwo yatangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zishwe zizizwa abo zari bo kandi batarabihisemo.
Yagize ati “Uyu munsi duteraniye hamwe tuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa bazira abo bari bo, kandi yaba hano ndetse n’undi wese ku isi nta muntu uhitamo uwo aba we, guhitamo ubwoko, uruhu, ubwoko, hari byinshi umuntu yahitamo, ushobora guhitamo idini ariko ntiwahitamo kuba umuntu, ntihwahitamo kwibasirwa.”
Yakomeje avuga ko ababishe bo mu bwoko bw’Abahutu, na bo ubwabo birengagije ko ubwo bwoko bwabo batabuhisemo. Ati “Mu byukuri abishe abandi na bo ntibahisemo mu bwoko bwabo.”
Perezida Paul Kagame yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw’u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwagizwemo uruhare n’Abanyarwanda, aboneraho kubashimira kuba barahisemo neza
Ati “Abanyarwanda ndabashimira mwese kuba mwaranze guheranwa n’aya mateka, abantu bageragerageje guhindura paji nshya, bajya imbere bavuye mu majye, bava mu marira, bahitamo kubaho.”
Umukuru w’u Rwanda washimiye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babaye intwari bagatanga imbabazi ku babiciye nubwo bitari byoroshye.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuba barihitiyemo kwigenera icyerekezo gishya, badakwiye guna umwanya uwasahaka kuza kubaha amabwiriza y’uburyo bagomba kubaho, kuko no mu kwitabara, amahanga yabatereranye akabatera umugongo.
RWANDATRIBUNE.COM