Abantu 5 bishwe n’inkuba , abagore 3 n’abakobwa 3, mu gihe abandi 5 bakomeretse bikomeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, mu gace ka Walikakale gaherereye muri Kivu y’Amajyarugu.
Nkuko byatangajwe na Burugumesitiri wa Komini ya Walikale Bwana Placide Moba Malasi mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi zumugoroba mugihe imvura ikaze yarimo igwa mu gace ka Nyalusukula, muri teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abitabye Imana bose bapfuye inkuba ikimara kubakubita mugihe 5 bakomeretse bo ubu barimo kwitabwaho mu bitaro by’icyitegerezo bya walikale.
Aba bantu 10 bagizweho ikibazo n’iyi nkuba baturuka mu miryango itandukanye , 2 muribo bari urubyiruko rw’umukobwa n’umuhungu biteguraga kubana, umukobwa akaba yaritabye Imana mugihe umuhungu we yakomeretse akaba ari kwitabwaho.
Kuri Burugumesitiri wa Komini ya Walikale Placide Moba Malasi, avuga ko ubu ari inshuro ya kabiri inkuba ikubise abantu mu gace kamwe, nyuma y’iyabaye mu mpera z’umwaka ushize igahitana abana babiri bari bakiri bato.
Yemeza kandi ko raporo ya komisiyo y’Intara ishinzwe ibibazo by’abaturage kugira ngo bashakirwe ubufasha yakozwe iyi miryango yagize ibi byago ikaba igiye kugenerwa ubufasha.
Norbert Nyuzahayo