Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2020, Semivumbi Daniel wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi yizihije isabukuru y’amavuko, maze Muhawenimana Jeannette bashakanye, yifashishije amagambo yuje imitoma, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umufasha wa Danny Vumbi yamwifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko, amushimira ibyiza byose bamaze kugeranaho mu myaka 20 bamaze bakundana.
Yagize ati ”Wampaye buri kimwe nagusabye, urukundo, abana beza, ibiruhuko n’ubuzima bwiza. Uyu munsi ninjye utahiwe, unsabe icyo ushaka kubera ko ari umunsi wawe w’amavuko.”
Uyu mugabo n’umufasha we bamaze imyaka 16 babana nk’umugore n’umugabo. Icyakora iyo bateranyijeho ine bamaze bakundana mbere yo kubana, bavuga ko imyaka 20 imaze kwirenga.
Danny Vumbi n’umufasha we bahujwe n’ingando, urukundo rwabo rushibukira mu masomo
Kenshi Danny Vumbi ntabwo akozwa iby’imyaka 16 amaze abana n’umugore we, kenshi iyo umubajije igihe bamaranye akubwira ko udakwiye kwirengagiza imyaka ine y’urukundo babayemo.
Avuga uko bahuye mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yagize ati ”Twamenyaniye mu ngando z’abanyeshuri, njyewe nari ngiye mu mwaka wa kabiri we agiye kujya mu wa mbere. Turamenyana, turakundana, kuko nigaga imibare nawe ariyo yiga, nkaba mu mwaka uri hejuru, yajyaga ambaza nkamusobanurira.”
Uyu muhanzi warangije mbere y’umufasha we, byamusabye gutegereza umwaka nawe akarangiza amashuri ye bityo bahita biyemeza kubana.
Danny Vumbi ntajya yibagirwa umunsi wa mbere yahuriyeho na Muhawenimana
Danny Vumbi avuga ko bwa mbere amenyana n’umufasha we yamubonye yitemberana mu ishyamba ahantu bakoreraga ingando.
Ati “Umunsi wa mbere duhura yari arimo atembera. Urumva ahantu habera ingando z’abanyeshuri kenshi haba hari udushyamba, yari arimo atembera mbona adashaka kwegera abantu, ndavuga nti ese uyu mwana uri gutembera wenyine uwamwegera.”
“Narabikoze ndamubaza nti ‘ese bite ko uri wenyine ati ’ndabikunda’, nti ku buryo utaba uri kumwe n’abandi? Nawe arambwira ati ‘none wowe uje hano utari wenyine?’ Kandi nanjye koko natambutse ubona ari nk’aho ndi njyenyine turahura. Ni uko twahuye muri make ibintu birakomeza gutyo.”
Uyu muhanzi ahamya ko byamutwaye nibura amezi agera ku munani kugira ngo atinyuke kumubwira ko amukunda, ahereye igihe bamenyaniye.
Urukundo rwabo rwanditse amateka muri KIE
Danny Vumbi wari waratangiye kuririmba ndetse azwi mu kigo, ntazibagirwa uko urukundo rwe n’umufasha we rwabiciye muir Kaminuza bigagamo nyamara bo ubwabo batarabyinjiramo.
Uyu muhanzi ngo ntazibagirwa umunsi yari ku rubyiniro, Muhawenimana akamuzanira indabyo. Kuva icyo gihe ngo inkuru y’uko bakundana yatangiye guca ibintu, nyamara hagati yabo ntacyo barabwirana.
Ati ”Hari indirimbo ya The Brothers yitwa ‘Ijambo Ryawe’, ndibuka ko nigeze kuyiririmba akanzanira indabo ku rubyiniro abantu bakishima cyane, abanyeshuri bakabifata nk’ikintu kidasanzwe kuko iyo ndirimbo yarayikundaga n’abandi banyeshuri benshi bayikunda mu kigo, kuko ntabwo yari yagasohotse, yari izwi n’abo muri KIE aho twigaga gusa.”
“Aho niho abantu batangiye kugenda bahwihwisa ko dukundana, ariko nta kintu cyo gukundana cyari kiri hagati yanjye na we, ariko urumva ko yishimiraga ibyo nkora.”
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, by’umwihariko ari mu bafite urugo rukomeye uhereye ku bigaragarira amaso. Danny Vumbi na Muhawenimana bafitanye abana 2 b’abahungu; Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.
Danny Vumbi yahoze ari umwe mu bagize itsinda The Brothers, aza kurivamo mu 2011 atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye kandi bakora ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.
Uretse kuba umuhanzi, ni n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo kuko benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bamwitabaza kugira ngo bakore indirimbo zifite icyanga.
Inkuru dukesha igihe.com