Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yahishuriye Perezida Paul Kagame ko Inka yamugabiye ari icumi, ubu zimaze kuba 17 zizikomokaho.
General Muhoozi yabitangaje mu ijoro ryacyeye ubwo we n’itsinda bari kumwe mu Rwanda bakirwaga na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.
Perezida Paul Kagame yashimiye General Muhoozi ku bw’uruhare yagize mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe utifashe neza.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko General Muhoozi yabaye nk’ikiraro cyatumye uyu mubano wongera kubyuka, ubu u Rwanda na Uganda bakaba babanye mu mahoro ndetse ari n’inshuti.
Muhoozi na we yavuze ko Perezida Kagame yamubereye inshuti ikomeye, kandi ko bishimangirwa n’inka yamugabiye, aboneraho kumugezaho amakuru yerecyeye kuri aya matungo yamugabiye.
Yagize ati None mboneyeho kubamenyesha Nyakubahwa ko Inka zimeze neza. Zaranororotse. Wampaye Inka icumi, none ubu mfite inka 17 ku zo wangabiye.”
General Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, aho yaje mu Rwanda kuhizihiriza isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 49.
Perezida Paul Kagame kandi yanitabiriye ibiro by’isabukuru y’amavuko ya Muhoozi y’umwaka ushize yabereye muri Uganda, nabwo yari yamushimiye uruhare yagize mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM
vgfjnn bnmbhxfgtn