Inyanya ni ubwoka bw’imboga nubwo zigira imbuto, nk’uko hari imboga zerera mubutaka, hakabaho n’izera zikaribwa ari ibiti, hari n’iziribwa ari amababi, hakabaho iziribwa ari indabyo, ndetse n’iziribwa ari imbuto , muziribwa ari imbuto rero hazamo Inyanya ku mwanya wa 5 nkuko twagiye tubikurikiranya.
Inyanya kandi ziza ku mwanya wa 5 mubitunga ubuzima bw’umuntu; k’uko kumwanya wa mbere umuntu atungwa n’umwuka, ku mwanya wa kabiri agatugwa n’amazi, ku mwanya wa gatatu ingano, ku mwanya wa Kane haza gusinzira, ku mwanya wa gatanu hakaza Inyanya. (Niyo mpamvu ibi aribyo byinjira mu buzima bw’umuntu buri munsi ntihabe ingaruka nimwe).
Mu biryo biryoshye, Inyanya ziza kumwanya wa 5 aribyo ;ibinyampeke, ibinyamisogwe, imboga z’ibara ry’icyatsi, amavuta , urunyanya rukaba urwa gatanu. Niyo mpamvu k’umuntu uriye indyo ibonetsemo ibi tuvuze haruguru aba ariye neza cyane Kandi akaba atarwara igwingira.
Abanyamerika barukoreye ubushakashatsi babona ko ruriwe ari rubisi cyangwa isose yarwo ari urukingo rwa porositate ku bagabo.
Abatariyani bo k’ubushakashatsi bakoze babonye ko guhora ukoresha urunyanya inshuro nyinshi ko ari urukingo rwa kanseri, yo mu kanwa, iyo mu muhogo, iyo mu gifu, iyo mu rura runini, n’iyo mu rwitumiro.kandi bahamya ko ari urukingo rwa kanseri yo mu myanya y’igogora.
Urunyanya rutera kuryoherwa, ruvura ubwinanirwe bw’umubiri n’intekerezo, rukura uburozi mu maraso bwatewe n’umwanda wavuye mubyo wariye, rurinda imihore kwipfundikanya, rurinda imitsi kwipfundikanya, rutera imijyana guhorana itoto, rurinda indwara y’umugongo, rukingira rubaga impande, rukumira imisenyi yo mu mpyiko n’iyo mu gasabo k’indurwe Kandi rukingira impatwe.
Inyanya ebyiri n’igice mu cyumweru umuntu azikoresheje si ngombwa ko uzifatira icyarimwe, ni mu byiciro , bikingira indwara ya porositate ku bagabo.
Avoca imwe wongeyeho icunga rimwe wongeyeho urunyanya rumwe ukongera ho mizabibu ibiyiko 3 wongeyeho inanasi igice cyayo wongeyeho ikigori cyokeje , ukabikoresha buri gitondo, ugasoza iminsi irindwi.
Byakuvura: Ku bagabo; bananiwe mu gutera akabariro, abanyoye inzoga byinshi, kubarwaye umutima no kubabwirirwa kenshi.
Ku bagore; bibavura ubushake buke mu mibonano y’abashakanye , iyi ndwara se yaba iterwa n’iki, n’impamvu 9 zikurikira; gucura, guhangayika, kwambara imyenda ihamboriye ikiziba cy’inda, kwiyuhagira amazi ashyushye, gukora imibonano ukiri muto, kubyarwa n’abasaza, inzara ya kumanwa, indwara z’ibyuririzi (infection) ndetse no kunanirwa bitewe n’amazi kenshi.