Ipapayi ni kimwe mu mbuto z’ifitiye umuntu umumaro kuko ari umuti ndetse n’urukingo iyo ikoreshejwe nk’uko iremwe.
Ipapayi zivugwa aha zibamo amoko abiri,murizo harimo,ipapayi ntoya n’ipapayi nini.
Si byiza gusuzugura Ipapayi kuko ari urubuto rwiza yaba inini cyangwa se intoya kuko hifashishwa imbuto cyangwa umuhore bitewe n’uko byose biba bikenewe mu buzima bwa muntu.
Ipapayi ziribwa kuburyo bwinshi yaba yarihishije, itetse cyangwa se yokeje ubwo buryo bwose burakoreshwa, bitewe n’icyo uyishakaho.
aha twafata urugero ku ipapayi ntoya iyo uyokeje, imaze kuneka ,ugakamura, amazi avuyemo ukayaha umwana wanze kwituma kubera kubura fele,(impinja) bituma umubiri we wongera gukora neza ndetse akituma kandi ntacyo bimutwara.
Ipapayi nini,nayo iri mubintu bikoresha imvubura z’amacandwe,igakoresha neza imvubura yo mu muhogo ituma umuntu arya bigatemba neza ntibimunige,muri rusange ifasha urwungano rw’imyanya igogora igakora neza.
Ipapayi nini;
Ifasha cyane urwaye igifu,igihe hari indurwe nyinshi zabaye mu gifu,ipapayi ifasha urugingo kuba rutakwimuka ngo rube rwasatira urundi,ivura ikirungurira, Ifite akamaro kubafite agasabo kindurwe gahorana intege nke,kirakenewe kubakeneye ko umwijima wabo ukora neza,kirakenewe kubafite ikibazo cy’amara yaba amanini n’amato,gifasha cyane abakunda kuribwa mu mara manini no mu mukondo,kirakenewe ku mara yagize imvururu,kivura inzoka zo mu mara,amakakama yacyo akibamo ,afite akamaro ku barwaye inzoka yitwa imanika .
Biba byiza iyo ugiye kukivurisha inzoka ukakiryana n’imbuto zacyo,gerageza ufate umuhore wacyo byibuze uwuryane nimbuto 10 zacyo ,uraba wivuye inzoka,ndetse ni urukindo rwiza dwindwara ya Maralia.
Igipapayi gifite andi mahirwe yo kuvura uruhu,bitewe n’ubukungu gifite mu mavitamine,kirakenewe kubakunda kurwara indwara z’uruhu,ibibyimba,ibihushi n’ubugora.
Icyari kigenderewe n’ukumenya kwigoboka dukoresheje ibyo Imana yaduhaye nkuko biri.
Niyonkuru Florentine.