Amateka agaragaza ko Abanyiginya aribo babyaraga Abami bakababyarana n’Ababanda (ubwoko bwavagamo abagabekazi).
Nk’uko Rutangarwamaboko inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, agerageza gusobanura inkomoko y’abanyiginya, agaciro, ndetse n’akamaro kabo mu Rwanda rwo hambere, yagize ati “Usanga ingoma Nyiginya ari na yo yahanze uru Rwanda tubona, kubera ko bo bari bari mu kintu cy’ubuyobozi.”
Akomeza avuga ko abanyiginya nta bwoko na bumwe bari bahejwemo mu gushaka abagore, kimwe n’uko bo ubwabo bishakagamo, mu rwego rwo kwagura umuryango, bakawurinda kuzima, kuko bwabaga bufashe runini ku Rwanda. Akanavuga ko ari yo nkomoko y’inyandiko zishidikanya z’abazungu cyangwa abandi bantu batazi amateka y’u Rwanda, bakavuga ko abami b’Abanyarwanda bishakagamo bakarongora bashiki babo, ibyo bise ‘incest loyale’.
Agakomeza avuga ko byavugwaga n’abadasobanukiwe imihango nyarwanda, kuko mu mihango nyarwanda habagamo icyo bita kwakira umugenzo, aho byabaga ari ukuryamana na mushiki we w’imuhana (mushiki w’umuntu batavukana mu nda imwe), byabaga bivuga umukobwa cyangwa umugore, ukomoka mu bundi bwoko basanzwe bahana abageni, ari na bo bitaga abase.
Yongeyeho ko Abanyiginya ari ubwoko bwashoboraga kwishakamo no gushaka mu moko yose. N’umwami Musinga abamisiyoneli bajya kumuvana ku ngoma biri mu byo bagendaga bitwaza, bamurega ko aryamana na bashiki be, n’abana be, n’abandi bantu bahuje ibitsina. Ariko ntabwo byabaga ari byo, ahubwo kwabaga ari ukudasobanukirwa ya mihango y’Abanyarwanda.”
Muganga Rutangarwamaboko, avuga ko mu gitekerezo cyo mu birari bya Sabizeze hagaragaramo ko abanyiginya bari mu bwoko bw’ibimanuka, kuko ari ho haturuka abantu nka ba Kigwa, Gihanga, aho baba bashaka kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwavaga ku Mana.
Yavuze ko cyari ikimenyetso cyagaragazaga ko ubuyobozi bw’u Rwanda, bwagombaga kuba buturutse ku Mana. Ni na ho ibyo bimanuka ubundi biba byerekeza, bakaba bafite ubwenge nyegera Mana, bakaba ari abantu babasha gushishoza bakarenga ibigaragara bagafata ibitagaragara, ari na yo mpamvu no mu kugirango umuntu yereze ingoma, bose bagombaga kubaza indagu nk’impano y’Imana yahaye abakurambere yitoranirije, kugirango ijye ibanyuzamo ubushake bwabo buganisha kuri rubanda, abami n’abatware, na bo bamenye uko bitwara mu bihe runaka.
Reka mbagezeho uko ingoma Nyiginya zagiye zigenda zisimburana , tugendeye ku mazina y’amoko atandukanye arimo Abenengwe, Abasinga n’abandi tuzagenda turebera hamwe uko iminsi izagenda ikurikirana
Dutangiriye ku Benengwe
Abenengwe ni Ingoma yabo yitwaga Nyamibande Bategekaga u Bungwe
Ubungwe ni igihugu cyahuzaga u Busanza bw’Amajyepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u Buyenzi. Ikiranga bwoko cyabo kikaba cyari Ingwe.
Umwami wari uriho ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba wa 16, akaba yari atuye mu bya Nyakizu aha ni muri Butare. kugeza ubu hari abamukomokaho bitwa Abenerwamba.
Undi mwami w’umwenengwe wategekaga igihugu cye kikaza gutsindwa n’u Rwanda ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru ko mu Bisi bya Huye. Umuhungu w’uwo Samukende, ari we Rubuga, yaratsinzwe maze igihugu cye kigarulirwa n’u Rwanda.
Mu nkuru tuzabagezaho ejo tuzabasobanurira ingoma nyiginya y’Abasinga.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune. Com