Abanyarwanda benshi, bakumze kwibaza niba buri Munyarwanda wese yemerewe gutunga ibendera ry’igihugu cye kandi adakora mu rwego uru n’uru rw’ubuyobozi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda(MINALOC) ivuga ko buri munyarwanda wese afite uburengazira bwo kugura no gutunga ibendera ry’uRwanda igihe cyose abisabiye urwego rubishinzwe arirwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu uburenganzira.
Mukiganiro cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020,umukozi wa MINALOC yasobanuye uko ibendera rikoreshwa ,nigihe rikoreshwa ,n’abemerewe kurikoresha .
Mu Rwanda burya ngo haba ubwoko 4 bw’amabendera yose akoreshwa
* Hari ibendera rizamurwa kunyubako zikoreramo Abayobozi,urugero :Ku mirenge ,utugari, uturere za Minisiteri n’ahandi hakorera abayobozi mu nzego bwite z’ubutegetsi bw’igihugu.
*Hari ibendera riba mu biro by’abayobozi bakuru bo munzego z’ubutegetsi ,rikaba rikoreshwa mu birori n’imihngo itandukanye,urugero :Iriba mu biro by’umuyobozi w’Umurenge ,rikoreshwa iyo abageni basezerana .
*Hari ibendera rikoreshwa mu biro cyangwa mu modokari z’abanyapolitike ,cyangwa imiryango itegamiye kuri leta ifite ubuzima gatozi . (Iri riba ari ibendera ritoya zishyirwa kumeza cyangwa ku mudokari )
*Hari ibendera rimeze nk’imidari riba ari rito cyane rishyirwa ku myambaro y’abayobozi.
Uyu mukozi wa MINALOC abajijwe niba ,umuturage wese yatunga ibendera ,asubiza agira ati “Buri Mmunyarwanda wese yemerewe gutunga ibendera ,iwe mu rugo. Apfa kurikoresha ibitanyuranije n’itegeko “
Yavuzeko uramutse urikeneye urisaba muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihuhu ugaca ku rubuga rwirembo ukishyura amafaranga ahwanye nibendera ushaka .
Yanagarutse kubibujijwe gukoreshwa ibendera n’ Umuturage “Aho yavuzeko bitemewe kuzamura ibendera iwawe mu rugo (kunzu).
Kubibaza niba umuntu yemerewe gukoresha imyambaro ifite amabara ahwanye nari mwibendera ,yavuzeko byemewe ,kuyikoresha ,yongeraho ko upfa kutarikoresha ibinyuranije n’itegeko .
Yanagarutse kubiciro byibendera bijyanye naho rikoreshwa .
1,Iriba mubiro byabayobozi bakoresha mubirori nimihango itandukanye rigura Amafaranga ibihumbi mironngo ine na bitanu (45000frw)
2,Irizamurwa ku biro n’inyubako z’abayobozi,amabanki ,ndetse no ku miryango itegamiye kuri leta ariko Ifite ubuzima gatozi rigura ibihumbi mironngo itatu (30000frw) .
3,Ibendera rigirwa nabanyapolitike mu modokari ,ndetse rinaterekwa kumeza ,riba ari rito rigura ibihumbi cumi nabitanu (15,000frw ).
4,Ibendera rikoze nk’umudari rito cyane rigura ibihumbi bitatu( 3000frw)
Imvugo nyayo ikoresha ku ibendera,Ntibavuga kurimanika bavuga kuzamura ibendera.
Masengesho pierre cèlèstin