Mu rwego rwo kubagezaho umuti uvura indwara zose umuntu agasigara afite ubuzima bwiza,twabateguriye uburyo mwakwifashisha imiti gakondo, ibi bikaba bikoreshwa mu gihe cy’ukwezi tugendeye kurigahunda y’icyumweru
Dore gahunda wakwifashisha kugira ngo hubahirizwe bwa buryo by’ukwezi
Uburyo bwa mbere bunagufasha ku cyumweru cya mbere
Pome imwe wongeyeho Tungurusumu impeke3 ku muntu udatwite ukonderaho karoti imwe; ibi iyo ubikoresheje uba uhurije hamwe ibyo twakwita amabara 3 akomeye, umweru w’ikijuju wa Tungurusumu, ibara ry’icyatsi rya pome, hamwe n’iry’umuhondo riri muri kaloti, iyo bihuriye mu maraso zirema imisokoro mu magufa yose, binatanga imbuto z’amaraso y’amoko yose.
Wakwibaza uti bivura iki kandi he?
Ibi ni umuti uvura mu mara mato, umwijima, byoroshya amara manini, bivura ibibyimba byo mu mutwe, amaso areba neza, amagufa arakomera ndetse amaraso yawe akaba yuzuye.(bikoreshe iminsi 7 ikurikiranye).
Uburyo bwa Kabiri,Icyumweru cya2
Igitunguru cya onyo gitukura +ikiyiko gito cy’ubuki bwiz+,indimu uko iremwe ntacyo utaye na kimwe+ibiyiko 2 by’amavuta y’ibihwagari.bikore salade ubirye mu gitondo .
Kuko iyo umuntu amaze kubona impagarike agomba gushaka ubwenge ,kuko n’ubundi uwaguha impagarike itagira ubwenge wabyica bitewe no kutagira ubwenge.
Niyo mpamvu; igitunguru cya onyo iri mubituma urusobe rw’imitsi yumva rukora neza.
Indimu iri mu bituma amaraso agira akantu kameze nk’umukasi ,bigatuma urugingo rw’umubiri rutarenga umupaka.(iri mu bintu bikingira kanseri).
Ubuki buri mu bintu bikomeye cyane bituma umuntu atagira akajagari mu bwenge kandi bigatuma umutima utera neza bitewe na vitamin B8 na B9 ibubamo. Bukagira vitamin B1 na B5 bituma umuntu ashobora kwisubiramo nubwo yaba abana n’abamuhisha uko bamubonye.
Amavuta y’ibihwagari ari mu bintu bituma umubiri w’umuntu ugubwa neza ndetse n’ubwenge bwe bugatuza.
Iyo iyi mvange yabyo ihuriye mu maraso y’umuntu ,bibuza amaraso ku remera ,akayabuza kwipfundikanya,akananura imitsi bigatuma umuntu atarwara pararize .(bikingira ibibyimba byo mu mutwe ,bizibura imitsi,birinda indwara z’igicuri bikanayivura kandi bigatuma umuntu agira imiterere y’ubwenge ihora ku gihe). Iyi ni gahunda nayo y’iminsi 7.
Uburyo bwa Gatatu, Icyumweru cya3
Inanasi imwe wongeyeho ipapayi ,ugateranyaho avoka ndetse n’urunyanya, iyo biriwe bigakoreshwa iminsi 7 , umuhondo uri mu ipapayi ,umweru w’ikijuju uri mu nanasi, icyatsi n’umweru biri muri avoka, hamwe n’umutuku wo mu runyanya, iyo bihuriye mu muntu , bitangira rimwe abasirikare n’amaraso maze umuntu mubuzima ntajye apfa gushotoreka.
Avoka igukorera ibintu 3 kuko avoka ni antistress
igishobotse ugikora vuba, ikidashobotse ukarekura vuba, cyangwa ugashyira ku munzani byombi.
Inanasi (igabanya indurwe zishaje mu gifu kuko burya iyo igifu cyashyushye kubeshya ntibinanirana).
Uburyo bwa Kane, Icyumweru cya 4
Ibiyiko bitanu(5) by’ingano z’initse wonyeyeho ibiyikobibiri (2) by’imboga za perisire ukongeraho ibiyiko bitatu (3) by’ubunyobwa bubisi (ibi bikoreshwa mu gitondo ntibikoreshwa nimugoroba). iyo wihanganye ukabyiririrwa ; abafite uruhara rwihuta rurahagarara,abantu bahuzwe batwite babiriye bari konsa ,umwana ntiyazarwara igicuri amaze kuba mukuru,ababyara indahekana abana babo ntibazarwara indwara z’amagufa igihe bageze mu bugimbi .
Ibi bitunganya imisemburo ngenga mubiri (hormone) bituma kandi umuntu adasaza imburagihe, gahunda y’imyororokere ijya kuri gahunda nk’uko igenwe ,ababiriye inda ntizicika igihe batwite,amagufa yegerana bitewe nintebe mbi twicaramo ntiyakongera kwegerana .
Iyi gahunda y’ukwezi iyo ikozwe neza ,ivura urusobe rw’imvubura ,ubwenge bujya ku gihe ,ubuzima bujya ku gihe, umugongo urakira ,umuntu yakwituma neza,amaso yareba neza ndetse ntiyazongera kurwara ibinya.
Niyonkuru Florentine