Kubyuka kare, abantu benshi ntibakunze kubyitaho kubera ko batazi akamaro kabyo, ariko iyo ubyutse kare bigufafa gukora ibintu byawe neza uwo munsi ndetse bikanagufasha mu buryo butandukanye.
Dore imwe mu mimaro yo kubyuka kare:
Biguha igihe cyo kwitekerezaho
Kubyuka kare biguha umwanya munini, ugufasha kwitekerezaho wowe ubwawe kuko uba uri wenyine.
Bikongerera umwanya wo gupanga gahunda zawe
Kubyuka kare biguha umwanya wo gupanga gahunda z’uwo munsi, cyane ku bantu bagira akazi gasaba ko umanza gupanga neza gahunda ngenderwaho.
Kubera kubyuka kare utegura neza uko umunsi wawe uribugende bityo bigatuma umunsi wawe ugenda neza cyane.
Bigufasha gusinzira neza mu ijoro
Kenshi abantu benshi iyo babyuka kare, bituma ni mugoroba baryama neza kuko baba bumva bananiwe kubera ko babyutse hakiri kare, bigatuma basinzira neza
Biguha umwanya wo gukora sport:
Ku bantu bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, kubyuka kare bizagufasha kubona igihe gihagije cyo gukora sport bityo ukomeze ugire ubuzima bwiza.
Biguha umwanya wo gutegura neza ifunguro rya mu gitondo
Ku bantu bakunda kurya mu gitondo ni byiza kubyuka kare kuko iyo ubyutse kare ubona umwanya wo gutegura neza, ifunguro rya mu gitondo Kandi ukabitegura ntakikwihutisha, yewe ukabirya utuje kuko umwanya uwufite.
Ngiyo imimaro imwe n’imwe twabahitiyemo yo kubyuka kare.
Uwineza Adeline