Icyayi cy’icyatsi kibisi bita (thé vert & green tea) mu ndimi z’amahanga kirimo antioxydants zihagije, Abahanga mu bijyanye n’imirire bemezako ko kukinwa birwanya indwara zifata umutima ndetse kigatwika n’ibinure.
Icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert & green tea) ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane ku isi, iki cyayi gikomoka ku bibabi by’ikimera cyitwa camelia ndetse kikaza mu bwoko butandukanye.
Iki cyayi ushobora kukinywa gishyushye, gikonje. Cyamenyekanye cyane mu kuba gikungahaye cyane kuri antioxydant n’ibindi bifitiye umumaro umubiri. (sweetfixbaker.com)
Abahanga mubyimirire bemeza ko icyayi cy’icyatsi kibisi kirimo cafeyine nkeya kurusha ikawa. Bishatse kuvuga ko iki kinyobwa umuntu ashobora kugifata nticyangize ibitotsi bye.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko caffeine iba mu cyayi cy’icyatsi kibisi ikora nk’ikangura cyangwa ifasha gutwika ibinure no kunoza imikorere y’umubiri bigatuma ibiro bigabanuka.
Byongeye kandi, ubushakashatsi bwakozwe ku cyayi cy’icyatsi kibisi (green tea) bwerekanye ko bishobora kugira ingaruka nziza mu bice bigize ubuzima bw’umutima ndetse n’imitsi itwara amaraso, bikarwanya umubyibuho ukabije, hamwe n’indwara y’amara.
Abahanga mu byimirire bakomeza, bavuga ko iki cyayi cy’icyatsi kibisi gikungahaye kuri acide amino L-theanine ikunze kuboneka ku bwinshi mu bibabi by’icyayi.
Bavuze kandi ko L-theanine ikora nk’ikangura imitsi y’ubwonko, bisobanuye ko itwara amakuru ku buryo bwihuse.
Bakomeje bavuga ko antioxydants ziba mu cyayi cy’icyatsi kibisi, zigabanya indwara yo kwibagirwa (Alzheimer).
Nk’uko ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru kibivuga, icyayi cy’icyatsi kibisi gifasha umubiri kugenzura no kuringaniza isukari mu maraso ndetse bikarinda umuntu kurwara diyabete 2.
Uwineza Adeline