Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Forbes gitangaza inkuru zirebana n’imitungo y’ibyamamamare bwagaragaje ko mu masaha 17 gusa umwe mu batuye isi aba yinjiye ku rutonde rw’abatunze miliyari y’amadori, naho imijyi ya New York wo muri Amerika na Beijing yo mu Bushinwa niyo mijyi ituwe n’abatunze za miliyari benshi kurusha indi mijyi yose yo ku Isi.
Forbes ivuga ko umurwa mukuru w’Ubushinwa ubu ufite abatunze miliyari y’amadorari ya Amerika100, biturutse ku kuba mu mwaka ushize abatunze miliyari y’amadorali muri uyu mujyi bariyongereyeho 33.
Beijing yaciye kuri New York ubu ifite aba baherwe 99, yari imaze imyaka irindwi ari iya mbere.
Kubera ko Ubushinwa bwabashije kurwanya Covid-19 vuba, ikoranabuhanga riteye imbere n’amasoko akomeye y’imari n’imigabane byafashije Beijing kuzamuka mu mari.
Nubwo uyu mujyi ubu ariwo ufite abaherwe benshi, umutungo rusange w’abatunze za miliyari b’i New York ugera kuri miliyari $80 uraruta uw’ab’i Beijing nabo uwushyize hamwe.
Zhang Yiming ukize kurusha abandi i Beijing, yashinze urubuga TikTok rushyirwaho amashusho ni nawe ukuriye kompanyi ByteDance ifite urwo rubuga. Umutungo we wikubye kabiri ugera kuri miliyari $35.6
Umuntu ukize kurusha abandi muri New York, ni uwahoze ari ‘Mayor’ wayo Michael Bloomberg, umutungo we ugera kuri miliyari $59.
Kompanyi nini z’ikoranabuhanga mu Bushinwa na Amerika, zarungutse cyane muri iki gihe cy’icyorezo aho abantu benshi baguriye kuri internet no guyishakaho uko bihugenza.
Ibi byatumye ubutunzi bw’abashinze ibyo bigo n’ababifitemo imigabane butumbagira.
Ubushinwa, amakuru yabwo arimo n’aya Hong Kong na Macao mu mibare ya Forbes, bwongeye abatunze za miliyari benshi kuri urwo rutonde kurusha ibindi bihugu byose ku isi, kuko abantu 210 bashya biyongeye ku rutonde rw’abatunze za Miliyari.
Kimwe cya kabiri cy’abo baherwe bashya ku rutonde, umutungo wabo uva mu bikorwa n’inganda cyangwa mu ikoranabuhanga, muri abo harimo umugore Kate Wang wakuye imari mu nucurizi bw’itabi bukorewe kuri Interinet e-cigarettes.
Ubushinwa ubu bufite abatunze za miliyari 698 buri kwegera Amerika ikiri imbere ifite 724. Ubuhinde ni ubwa gatatu n’abagera ku 140.
Umuhigo w’abaherwe 493 bashya baje ku rutonde rw’umwaka ushize, ugereranyije buri masaha 17 habonekaga umuntu umwe mushya utunze miliyari y’amadorari, nk’uko Forbes ibivuga.
Jeff Bezos, washinze kandi ukuriye iguriro rya Amazon, niwe muntu utunze kurusha abandi ku mwaka wa kane yikurikiranya. Umutungo we mu mwaka ushize wavuye kuri miliyari $64 ugera kuri miliyari $177.