Mu ijoro rishyira ku wa 18 Nzeri 2019, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, waguye mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.
Lt Gen Mudacumura ni we wari ushinzwe umutekano wa Papa Yohani Pawulo II Papa ubwo yasuraga u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwo ku wa 7-9 Nzeri 1990.
Papa Yohani Pawulo wa II akigera i Kanombe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege yakiriwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana, abayobozi bakuru b’igihugu, Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda n’imbaga y’abakirisitu.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika witabye Imana ku wa 2 Mata 2005 yasuye ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, u Burundi na Côte d’Ivoire kuva ku wa 1 Nzeri kugera ku wa 10 Nzeri 1990.
Kimwe mu bintu byitwararikwa ku bayobozi bo ku rwego rwa Papa ni umutekano. Byatumye mu ngendo ze zose yarabaga aherekejwe n’abasirikare bakuru barimo na Mudacumura uherutse kugwa mu mashyamba ya RDC.
Yasuye ahantu henshi harimo Katederali St Michel, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo aho yashyize ikimenyetso cy’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi abifuriza uburumbuke n’umusaruro.
I Mbare mu Karere ka Muhanga, yahatangiye isakaramentu ry’ubusaseridoti ku bapadiri 22 bo mu Rwanda n’abo muri RDC ku wa 8 Nzeri 1990.
Mu gishanga cya Nyandungu [cyari muri Komini Rubungo] giherereye muri Kicukiro hari mu ho yasuye ndetse hashyizwe ikimenyetso gikozwe mu musaraba munini cy’uruzinduko rwe mu Rwanda.
Mbere yo gushingura ikirenge mu Rwanda yatanze Igikombe cy’Irushanwa ryari ryitiriwe uruzinduko rwe aho Panthères Noires yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari umucungiye umutekano yavukiye i Gatumba muri Komini Kibirira mu 1954. Yize amashuri abanza i Gatumba, amashuri yisumbuye yayarangije muri Collège des Humanités Modernes de Nyanza.
Yinjiriye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ESM mu 1975, arisohokamo mu 1978 ari Sous Lieutenant. Yize i Hamburg mu Ishuri ry’intambara ryo mu Budage (FüAkBw) aho yavuye ari Ingénieur de Guerre.
Yabaye mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Habyarimana, anamucungira ubuzima bya hafi mbere yo gushingwa ibikorwa bya Gisirikare mu Mutwe w’Abarindaga Habyarimana.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarwaniye muri Byumba, i Jali, muri Kigali, mu Bugesera, ku Mayaga, Gitarama na Butare kugeza yambukanye n’abandi basirikare ba FAR muri Zaïre ari naho yahise yinjira muri FDLR yaje guhabwamo umwanya w’ubuyobozi.
Ivomo:Igihe.com
Ubwanditsi