Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri, nibwo abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) bitabye komisiyo y’inteko PAC. Mu makosa 12 yaragajwe n’umugenzuzi, harimo Imirimo itinda gukorwa, n’idakorwa n’irangira ntibyazwe umusaruro.
Imbere ya PAC, umuyobozi wa WASAC Ir Muzora Aime ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo, barabazwa ibihombo bya za miliyari.
Amakosa y’imicungire ya WASAC arimo ay’ibaruramari, ibikoresho bimaze igihe mu bubiko aho gukoreshwa bikongerwa, amazi yishyurwa ku kigero cya 58%, inganda z’amazi zidatanga umusaruro zitezweho, uruganda rwa Nzove rudasanwa, imirimo itinda kurangizwa, itarakozwe, n’iyakozwe itabyazwa umusaruro ukwiye; kubangamira ibidukikije kandi hari ibikorwaremezo byashyizweho ntibikoreshwe, imicungire mibi y’amazi mu cyaro, kutagira gahunda ihamye go gufata neza ibikorwaremezo no kubisana, ndetse no kutarinda amasoko y’amazi.
Imirimo itinda kurangizwa
Ubugenzuzi bwasanze hari imirimo yatinze kurangizwa, harimo:
Kubaka umuyoboro ujyana amazi kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, ugakomeza ku i Rebero kugera i Nyanza ya Kicukiro.
Amasezerano yo kuwubaka yakozwe mu Ukuboza 2015, arimo ikiguzi cya miliyari imwe n’igice (1,504,749,290). Wagombaga kurangira muri Mutarama 2018, ariko muri Nzeri imirimo yari igikorwa, n’ibigega bitarubakwa.
Uruganda rwa Kanyonyomba mu Bugesera rwagombaga kubakwa rutwaye miliyari enye n’igice (4,526,988,627), rukageza amazi ku baturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita bagatuzwa mu mudugudu wa Mbuganzeri , umurenge wa Rweru.
Kuva muri Mutarama 2016, rwagombaga kuba rwuzuye muri Nzeri 2018. Nyamara abagenzuzi basanze hari byinshi bitarakorwa, nko kubaka ibigega, gushyira amatiyo mu butaka n’ibindi.
Ibikorwa byo kwagura no guha ingufu umuyoboro ujyana amazi mu karere ka Kicukiro, byatwaye miliyari zisaga 11 (11,277,997,761). Byatangiye muri Gicurasi 2017 bigomba kurangira muri Kanama 2018, ariko muri Nzeri byari bigeze kuri 72% gusa.
Hari kandi kandi igikorwa cyo guha amazi abaturage ba Bugesera kitigeze gikorwa. Amasezerano yo kugikorwa yasinywe muri Werurwe 2016, atangwaho amafaranga hafi miliyoni 600 (585,473,513).
Ibikorwa bitabyazwa umusaruro
Ibigega byubatswe mu mirenge ya Mwurire na Munyiginya mu karere ka Rwamagana, byatwaye asaga miliyoni 160; ariko bimaze imyaka isaga itatu bidakora icyo byubakiwe.
Ni kimwe n’ibyubatswe ku musozi wa Binunga, hanagurwa imoteri izamura amazi, ariko igenzura ryasanze iyo moteri itarahuzwa n’ikigega ngo ibashe kuzamura amazi iyahe abaturege.
Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Kageyo, hakunze kugaragazwa ibigega byatwaye asaga miliyoni 100 ariko bitarimo amazi. Ariko abagenzuzi basanze nta kirakorwa, kuko bimwe muri byo ndetse n’amatiyo byamaze kwangirika, bikeneye gusanzwa.
Hari n’imoteri izamura amazi mu murenge wa Muhura, akarere ka Gatsibo, yaguzwe miliyoni 36, ariko ntikora kuko nta mashanyarazi aragera aho igomba gukorera.
Ni kimwe n’ebyiri ziri Karama mu murenge wa Kigali, zaguzwe miliyoni 60 zikaba zidakora, abagenzuzi bakibaza icyo ayo mafaranga yazize.
Uburyo bwo gutunganya imyanda budakoreshwa
Hari ibimashini bitandatu byatwaye miliyoni hafi 750 (745,540,647) bikaba bitabyazwa umusaruro.
Harimo bitatu bishinzwe gukamura no kumutsa umwanda ukomoka ku bantu, n’ibindi bitatu bishinzwe kuwuvoma mu byobo byabugenewe.
Ibi bimashini biri mu turere twa kayonza, Nyagatare na Nyanza; bimaze imyaka isaga itatu bidakora.
Muri utwo turere kandi, hubatswe inganda zitunganya uwo mwanda, zitwara asaga miliyari ebyiri, ariko zimaze imyaka ibiri zidakora bikwiye. Harimo izitarakora namba, hari n’ikora gake kubera kubura umwanda zitunganya. Aha abagenzuzi basanga ari amakosa y’igenamigambi hagati ya WASAC n’utu turere.
WASAC ntiyabashije gutanga ibisobanuro ngo binyure abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite ,ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Gusa yemera igihombo cya miliyali 4, yiyongeraho n’ayagendeye mu masoko adakurikije amategeko.
Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko mu myaka 2 ibi bibazo biraba byakemutse.
Karegeya Jean Baptiste