Umujyanama w’imena w’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje ko inzu yabo yari imaze igihe ifasha ababahanzi bafashe umwanzuro wo kuba bitondeye gusinyana amasezerano mashya n’abandi bahanzi.
Ibi Babu Tale, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa YouTube rw’umunyamakuru Millard Ayo, Babu Tale yasobanuye ko kugenda kwa Rayvanny na Harmonize bava mu nzu ya Wasafi byatumye bafata umwanzuro wo kuba bitondeye kuzana impano nshya.
Diamond Platnumz n’umujyanama we Babu Tale
Babu Tale yagize ati: “Twajyaga dusinyisha abahanzi vuba vuba, ariko nyuma yo kugenda kwa Rayvanny, Harmonize, na Rich Mavoko, twagize amakenga.”
Mu bijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa n’abahanzi mu gihe bashaka kuva muri iyi nzu ifasha abahanzi, Babu Tale yashimangiye ko ibyo ari ibintu bisanzwe, ndetse avuga ko Umuhanzi wifuza guhagarika amasezerano na Wasafi aba asabwa kwishyura miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania.
Yabisobanuye agira ati: “Ni inzira gusa. Kuzamura impano no guteza imbere Umuhanzi ni urugendo rurerure, ndetse n’amafaranga dusaba ni make ugereranije n’agaciro k’ibyo duha uwo muhanzi.”
Icyakora, Babu Tale yasobanuye ko abahanzi bose badasabwa kwishyura amafaranga yo kuva muri Wasafi, ndetse atanga urugero rwa Rich Mavoko, wagiye atishyuye amafaranga na make kandi ko nta nkurikizi zabayeho mu bijyanye n’amategeko.
Umuhanzikazi Zuchu nawe ari mubafashwa na Wasafi
Kugeza ubu, Wasafi afite abahanzi bane barimo: Lavalava, Mbosso, mushiki wa Diamond Queen Darleen, na Zuchu uheruka gusinyishwa muri iyi nzu mu 2020.
Gusa n’ubwo Wasafi yabaye ihagaritse gahunda yo gusinyisha abandi bahanzi basimbura Harmonize na Rayvan, ikomeje gushyigikira no kurushaho gufasha abakiyirimo kugeza ubu, kurushaho kubaka amazina yabo ku rwego mpuzamahanga.
Babu Tale, akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Tanzania, yashimye Diamond ku bw’imikorere ye ishingiye ku bucuruzi, avuga ko imyanzuro yafashe mu bijyanye n’umuziki yagize inyungu nyishi kandi zikomeye.
Babu Tale yagize ati: “Ntabwo tuvuga ko Diamond yagize uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko uburyo yifuza gukora ubucuruzi byagize inyungu ku myidagaduro ishingiye ku bucuruzi.”
Naseeb Abdul Juma Issack, umaze kwamamara nka Diamond ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ka East Africa ndetse no ku mugabane wa Afrika muri rusange.