Abagize ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiyise Wazalendo nyuma y’uko bahaye ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba amasaha 48 yashira bagatangira ku barasaho, noneho batanze icyumweru kimwe ngo aba basirikare babe bamaze kwisubiraho bakore ibyo bashaka cyangwa se babe babaviriye mu gihugu, ni bitaba ibyo babakuremo ku ngufu.
Izi ngabo ziri muri iki gihugu ku masezerano yashyizweho n’imyanzuro ya Luanda yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uru rubyiruko rwibumbiye muri iri huriro rwakomeje ruvuga ko izi ngabo zo mu Karere ntacyo zimaze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ruvuga ko zitambika bamwe mu bagize Wazalendo mu gihe bari k’urugamba. Bakomeza bazishinja kwifatanya na M23 aho gukora nk’ingabo zikomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’izi nyeshyamba zishyize hamwe mu kiswe Wazalendo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, rivuga ko rwiteguye kwikorera kugirango amahoro agaruke muri Congo . Bati “mu menye ko amahoro mu gihugu cyacu atazaturuka mu burengerazuba cyanwa mu Burasirazuba ahubwo azaturuka mu myumvire yacu. Ni inshingano zacu rero, twaje kubaburira ku nshuro ko tuzabagaragariza icyo turi cyo niba mudahindutse ngo mukore ibyo dushaka.”
Uru rubyiruko ruvuga kandi ko ruhaye igihe ntarengwa cy’iminsi 7, kugirango izi ngabo zifate ingamba nk’uko iyi nkuru dukesha TazamaDRC. Net ikomeza ivuga.
Bakomeje bagira bati” Tubahaye icyumweru kimwe gusa ni ukuvuga kugeza ku wa 26 Ukwakira 2023 kugirango mugenzure imyitwarire y’ingabo zanyu, ahabera urugamba mu tubererekere niba bitabaye ibyo muzaduhatira gufata ingamba zo kurwanya amatsinda yanyu yo mu mujyi kugirango tubahatire kuva mu gihugu cyacu kandi ntituzahagarara kugeza mu giye”
Iyi nkuru yibutsa ko ubwo bakoraga imyigaragambyo y’ubushize, mbere yo kugera ku cyicaro gikuru cya EAC mu mujyi wa Goma, abigaragambya babanje kwitambikwa n’abapolisi barabatatanya. Babiri muri bo ndetse batawe muri yombi mu gihe gito, nyuma bararekurwa bigizwemo uruhare na Col Job Alisa
Byabaye ngombwa kandi ko umugaba wungirije w’ingabo za EAC Gen . Emmanuel Kaputa w’Umunye Congo , avugana n’abigaragambyaga ababwira ko bumvise ubutumwa bwabo ariko ntiyabahisha ko iyo izi ngabo za EAC bamagana zitahaba umujyi wa Goma uba uri mu maboko ya M23.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .Com