Abayobozi mu nzego z’Intara y’Uburengerazuba basobanuriwe amategeko n’uburenganzira bwo gutanga amakuru ku banyamakuru baba bashaka kubona amakuru batangariza abaturage ariko ahanini bakazitirwa n’ibihuha byari bimaze iminsi biri mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavugaga ko umuntu wemerewe gutanga amakuru mu Karere ari Mayor gusa nk’umuvugizi w’urwego.
Ni mu biganiro byahuje Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Abayobozi b’Uturere, abanyamabanga nshingwa b’ikorwa b’Imirenge ndetse n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba, ku bufatanye n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC babitewemo inkunga n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko LAF. Abayobozi basobanuriwe ko uretse n’Umunyamakuru ahubwo n’umuturage nawe afite uburenganzira bwo kubaza umuyobozi we amakuru ajyanye n’ibimukorerwa.
Muri iki kiganiro Abanyamakuru biniguye maze bavuga ko hari bamwe mu bayobozi babima amakuru ndetse banavuga ko bigira ingaruka mu kazi kabo dore ko bituma n’amakuru bagatangaje ahinduka imiranzi cyane muri ibi bihe by’ikoranabuhanga kuko ngo mu gihe bagitegereje ko umuyobozi agira icyo avuga ku nkuru umunyamakuru aba yifuza gutangaza, asanga yarabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.
Abayobozi nabo bashinje abanyamakuru ngo kubakoresha huti guti maze basaba ko byibura bajya babaha umwanya wo gutekereza no kubaza amakuru ya nyayo ku byo bakeneye, mu gihe ibyo bajijwe baba nta makuru ahagije babifiteho, ariko ikibabaje ngo nuko badashobora kwihangana ngo umuntu abashakire amakuru ya nyayo.
Mulindwa Prosper uyoboye akarere ka Rubavu yagize ati: “Abanyamakuru benshi ntibagira kwihangana, turabasaba kwihangana, tugahana umwanya kuko akenshi tuba turi nko mu nama, dore n’ubu tuyirimo…. Umuntu aba agomba gufata umwanya wo gutekereza no gushaka amakuru nyayo, kuko hari umunyamakuru ugusaba Balance mu gihe waba ugitekereza ibyo umusubiza ugasanga inkuru yayitambukije kare, ubundi ni gutyo bavuga ko twimanye amakuru…”
Me. Andrew KANANGA umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF yagize ati:”Iyo mwanze gutaga amakuru umunyamakuru atangaza ibitaribyo, kandi iyo atangaje ibitari byo, bihinduka igihuha, kandi gutangaza ibihuha nabyo bihinduka icyaha. Ibintu nk’ibyo bitari ukuri bigira ingaruka haba ku wabitangaje kuko amategeko aramuhana, n’umuturage wabyumvise nawe bimugiraho ingaruka, kandi namwe bibagiraho ingaruka zo kongera kwisobanura kubyatangajwe bitari ukuri kandi bikomotse ko namwe mutabahaye amakuru”
Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert yavuze ko uyu ar umwanya mwiza wo kuganira ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze nitangazamakuru, ko inzego zibanze zigomba kumenya uko zikorana n’abanyamakuru bityo buri wese agaharanira gushyira mubikorwa ibyo ashinzwe kuko bose ari abaturage bakorera ndetse n’igihugu muri rusange, bityo ntabugatanye ntacyagerwaho ahubwo habaho kugongana gusa.
Yagize ati:Icyo tuzii kandi twemera ni uko abanyamakuru tugomba kubafata nk’abafatanyabikorwa bacu, tugafatanya kubaka igihugu, hari abayobozi babona abanyamakuru bagatangira kubishisha ngo baje gutangaza ibitagenda, ndizera ko ibyo bintu byahindutse. Iyo dukoranye neza n’itangazamakuru ibyiza dukora biramenyekana kandi n’ibitagenda neza nabyo biramenyekana bigahabwa umurongo wo kubikosora”.
“Umunyamakuru ni umufatanyabikorwa si umukozi w’urwego, ntabwo ari PRO agomba gutangaza ibyo abona bitagenda neza bigakosorwa, ariko na none ibyiza byagezweho nabyo agomba kubitangariza abanyagihugu kugirango bamenye intambwe n’urwego igihugu kimaze kugeraho.”
Muri iyi nama kandi Urwego rw’imiyoborere RGB ari narwo rubarizwamo itangazamakuru rwongeye kwibutsa ko rwasabye ko hashyirwaho abantu bagoma guherwaho mu gutanga amakuru (Informatin Officers) abo bantu bakaba bakwifashishwa mu rwego rwo kugirango abanyamakuru boroherezwe kubona amakuru mu buryo bwiza kandi bwihuse.
Rwandatribune.com