Inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa, ikomeje gushyira benshi hanze, ugezweho ubu ni Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016, ubwo yahagarikwaga kubera amakosa akomeye atarahise atangazwa, bikarangira afashe iy’ubuhungiro.
Uyu mugabo w’imyaka 56 upima ibilo biri hejuru y’ijana ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyarwandakazi wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byaha byamukorerwaga, icyo gihe yapimaga ibiro hafi 60, akora nk’uwimenyereza umwuga by’igihe gito mu Muryango w’Abibumbye, ubwo Gasana yari Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwanya yagize hagati ya Mata 2013 na Nyakanga 2014. Ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, hagati ya Kamena na Nyakanga 2014.
Ikirego cyashyikirijwe urukiko kigaragaza ko bitangira, Gasana yoshyoshye uyu mukobwa, inshuro imwe acigatira ikiganza cye arangije aramusoma, ndetse akazajya akora n’ibindi bikorwa bimushyira mu ntege nke.
Byaje kurangira amusabye ko basangira ari nimugoroba muri Millennium Hilton New York One UN Plaza, yegeranye n’Icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko The New York Post yabyanditse.
Yaje kumusaba ko bajya mu nzu yo hejuru mu cyasaga n’icyumba cy’inama, ariko umukobwa atungurwa n’uko inyuma harimo uburiri ari naho yamufatiye ku ngufu, nk’uko bigaragara mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw’i Manhattan.
Kimwe na benshi mu bakobwa cyangwa abagore bahohotewe, uyu na we ngo ntiyahise aregera urukiko ibyamubayeho kuko yatinyaga ko Gasana “yagirira nabi umuryango we uri mu Rwanda” ndetse yari afite ubudahangarwa bugenerwa abadipolomate bo ku rwego rwe icyo gihe.
Ibi byaha bisa n’ibimaze iminsi bishinjwa Harvey Weinstein wahoze ari igikomerezwa muri Hollywood, wazamuye benshi mu bakinnyi ba sinema ariko akajya yitwaza ubwamamare bwe, akigarurira abagore n’abakobwa maze bikarangira abafashe ku ngufu.
Mu Ukwakira 2017 nibwo byafashe indi ntera, ubwo abantu bubatse izina muri Hollywood batangiraga gutobora bavuga ibyo bakorewe, barimo Umwongerezakazi Lysette Anthony ushinja Weinstein ko yamufashe ku ngufu ahayinga mu 1980, Rose McGowan wamenyekanye muri filimi nka Charmed, Fifty Dead Men Walking, Lupita Nyong’o n’abandi.
Ibi byaha kandi nibyo biheruka gukoraho umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Bill Cosby w’imyaka 81, muri Nzeri 2018 wakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu Andrea Constand mu myaka 15 ishize, cyangwa ibirego bikomeje kubuza amahwemo umuhanzi R. Kelly.
Abanyapolitiki nabo bamaze gushyirwa ku karubanda mu nkubiri yo kwibohora kw’abagore n’abakobwa ni benshi, ku isonga haza umufaransa Dominique Strauss-Kahn wahoze ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, ubuzima bwe bwagiye mu kaga ubwo yashinjwaga gufata ku ngufu Nafissatou Diallo wakoraga isuku mu cyumba cye muri Sofitel New York Hotel.
Amerika ntijenjekera ibyaha byo gufata ku ngufu
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta tegeko rihuriweho rihana icyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo ibihano bigenda bihindagurika bitewe n’amategeko leta runaka igenderaho.
Nyuma yo gukurwa mu mirimo aho Gasana yari ahagarariye u Rwanda i New York, yahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika by’ubuziraherezo. Yaregewe mu karere ka Manhattan, kamwe muri dutanu tugize Leta ya New York.
Ni ukuvuga ko n’amategeko azakoreshwa ari ayo muri iyo leta, aho iyo bigaragaye ko umuntu afashwe ku ngufu abigiriwe n’umuntu amufatiranye kuko ari umunyantege nke, uhamwe n’icyaha ku rwego rwa mbere, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 25 muri gereza.
Ni ukuvuga ko nubwo habaho uburyo uba ushobora nko gukomereza igihano hanze ya gereza, kuri uru rwego ugomba kubanza kumara nibura imyaka itanu muri gereza.
Guhamywa n’ibi byaha bishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ni ibintu bisuzumwa n’urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe uregwa yahamijwe uruhare mu byaha bibangamiye sosiyete yakoze mu myaka itanu nyuma y’uko ahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika ndetse iyo icyaha ashinjwa gihanishwa igifungo nibura cy’umwaka umwe.
Urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi rureba niba uregwa yaragize uruhare mu byaha bibiri cyangwa ibirenga bibiri bibangamiye sosiyete mu gihe icyo aricyo cyose amaze guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika.
Ingingo ya gatatu urukiko rureba ku byaha bigera kuri 30 bigira ingaruka ku muntu uba muri Amerika ariko atari kavukire, birimo kwica, gufata ku ngufu no gushimuta aho ruba rugenzura niba umuntu yarabikoze mu gihe icyo aricyo cyose amaze kwemererwa kuba muri Amerika.