Perezida wa Kenya, William Ruto, yahamagariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’ubuyobozi bwa guverinoma ishinzwe iterambere (IGAD) gukuraho inzitizi zibangamira urujya n’uruza rw’abantu, serivisi n’ibicuruzwa hagamijwe gushimangira ubufatanye bw’akarere bukenewe mu iterambere rirambye
uyu muyobozi we Ku bwe yumva ibihugu by’akarere byabifata nk’ishingano zabyo, gukuraho inzitizi z’umupaka zibangamira iterambere, yamagana inzitizi zose zibangamira urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi.
ibi umukuru w’igihugu cya Kenya yabitangaje kuri uyu wa 2 Gicurasi mu rwego rwo gutangaza raporo ivuga uko abimukira muri Afurika y’iburasirazuba n’ihembe rya Afurika. Iyi raporo itanga ibitekerezo bya politiki yo gukemura ibibazo byo guteza imbere urwego rw’imigendekere y’ubufatanye bw’akarere, harimo kwimuka kw’abakozi, ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y’ubukungu bw’akarere (RECs) mu nyungu rusange.
William Ruto yanenze abanyapolitiki bafite imyumvire ishaje ishobora no gutera amakimbirane, ahubwo avuga ko bagombagufata iya mbere bakubaka ikiraro cy’ubucuti ibihugu byose bigenderaho.
yakomeje agira Ati “Ntidukwiye kwiringira imipaka yashyizweho n’abakoroni cyangwa ibyavuye mu nama yabereye i Berlin mu Budage, yagabanije umugabane wacu, ahubwo twebwe tugomba gukuraho izo nzitizi zashyizweho bafite ibyo bagamije, ahubwo twebwe tugomba kubaka ikiraro cy’ubucuti mu karere kacu.”
Perezida wa Kenya yahamagariye kandi abafata ibyemezo bireba aka karere gukoresha isesengura rya raporo n’ibyifuzo by’akarere kugira ngo bamenye ibiteganywa kubakorerwa n’ibiteganijwe gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zizamura akarere kabo.
Raporo yakozwe na EAC, IGAD na IOM ni isesengura rya mbere ryuzuye ryerekana ibipimo ngenderwaho by’ubufatanye bw’akarere, bikubiyemo imigendekere y’abimuka, ubucuruzi n’imigendekere yabwo, ingendo z’abakozi, ubuzima bwambukiranya imipaka, imihindagurikire y’ikirere n’imigendere y’abantu, gusubiza abantu mu buzima busanzwe, uburinganire, gucunga imipaka ihuriweho, gukwirakwiza amakuru ku isi yose n’ibindi.
Isesengura rireba ibihugu 12 byo mu burasirazuba no mu ihembe rya Afurika, u Burundi, Djibouti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etiyopiya, Eritereya, Kenya, u Rwanda, Somaliya, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya na Uganda.
Uwineza Adeline