Perezida wa Kenya William Ruto yasabye Abayobozi b’ Afurika gufata iyambere mu kugabanya gukoresha amadorari y’Amerika, kuko bituma amafaranga y’Afurika atakaza agaciro bigatuma ubukene bwiyongera k’umugabane w’Afurika.
Ruto yasabye bagenzi be bo muri Afurika gukangurira Banki nkuru z’ubucuruzi muri Pan Africa and settlement system (PAPSS) yatangijwe muri Mutarama 2022.
Sisiteme y’ubucuruzi bw’imbere muri Afurika yashyizweho na Banki nyafurika yohereza ibicuruzwa mu mahanga (Afreximbank), hamwe n’ubunyamabanga bw’ Afurika ku mugane w’ubucuruzi (AFCFTA). iyi gahunda yashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika hamwe na Banki nkuru zo muri Afurika.
Yakomeje agira Ati: dufite uburyo dushobora kwishyura amafaranga yose haba hagati y’ibihugu byacu cyangwa hanze ,dufite uburyo nk’ubwo bwashyizweho na Afreximbank, kuko tutagomba kuba ingwate ku ifaranga rimwe.
Mukarutesi Jessica
Really ntabwo tugomba guhezwa inyuma nabariya banyamerican tugira ubwoba bwabo, firstly to work together kuko abanjya inama imana irabasanga knd twabishobora dushyize hamwe twava kububata bwabazungu bamwe bashyize imbere