Umuhanzi kazi Winnie Nwagi yakozwe mu mabere n’umufana washakaga gushyira mu isutiye ye amafaranga ariko nawe ahita amwegezayo yikomereza kuririmba.
Uyu mufana wo muri Uganda akaba n’umukunzi w’umuziki cyane, wari mu gitaramo cyaririmbyemo Winnie Nwagi wo muri Uganda, yegereye uyu muhanzikazi ku rubyiniro ashaka kumukora mu mabere yitwaje ko agiye gushyira amafaranga mu isutiye ye, igihe yari ari kuririmba.
Winnie Nwagi reacts calmly to disrespectful reveller who tried the push money into her bra while performing pic.twitter.com/j7kRoHWVoD
— MBU (@MBU) July 9, 2023
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue yari ari kuririmbira abakunzi be mu gitaramo cyabaye muri iyi weekend.
Icyakora Winnie Nwagi ntiyarakajwe cyane n’ibyo uyu mufana yari akoze gusa yanze kwakira ayo mafaranga yari ahawe yigizayo ukuboko k’uyu mugabo ubundi akomeza kuririmbira abakunzi be.
Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bavuga ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ukubahuka igitsinagore muri rusange.
Kabayo Richard yanditse agira ati “Kuki abagabo mutiyubaha koko, ibi ntibikwiriye.”
Gusa hari n’abavuga ko uburyo Winnie Nwagi yitwara ku rubyiniro bikurura amarangamutima y’abagabo cyangwa abasore bakisanga bashaka kumwegera.
Godfrey Kutesa yanditse agira ati “Nihe se byerekana ko yababaye, mureke gukoresha nabi amagambo musaba kugirirwa impuhwe.”
“Nakanwagi cyangwa Nwagi, izina ryose yaba yitwa niwe ukurura abagabo nka bo iyo ari kuririmba anabyina ubushake bwabo burazamuka cyane.” “Sinigeze mbona Rema yubahukwa muri ubu buryo.”
Ibi si ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzikazi dore ko no mu minsi yashize aherutse gukubita urushyi umwe mu bafana wamwegereye ku rubyiniro ari kubyina agatangira kumukorakora.
uyu muhanzi kazi azwiho kwambara imyambaro ikurura abagabo cyane