Umwana wavuze mu izina ry’uhagarariye abandi bana yasabye ko ahiciwe abana b’abahungu hashyirwa urwibutso mu rwego rwo kwigisha abakiri bato uko abari mu kigero cyabo mu gihe cya Jenoside bishwe bazira uko bavutse
Kamonyi: BRD yifatanyije n’abatuye Nyarubaka kwibuka abana bishwe bambuwe ababyeyi babo
0
Abayobozi n’abakozi ba Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa abana bishwe muri Jenoside.
Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nka bumwe mu bwicanyi ndengakamere, bwakoranwe ubugome bukabije mu kinyejana cya 20.
Hirya no hino mu Rwanda abana bibasiwe mu buryo bwihariye, kugeza ubwo hari aho interahamwe zabicaga zivuga ko zidashaka abandi ba ‘Rwigema’.
Ku wa 28 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ahitwa ku Gitega, (ubu ni mu Mudugudu wa Gitega mu kagari ka Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka) nibwo abana b’abahungu basaga 80 bishwe bambuwe ababyeyi babo.
Kuri iki Cyumweru, umuhango wo kubazirikana wahuriranye no kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ahakuwe imibiri y’abana b’abahungu basaga 80 yakuwe aho bari biciwe ijyanwa mu rwibutso gushyingurwa mu cyubahiro.
Abagabo b’abatutsi bamaze kwicirwa i Musambira, ku Gitega hari bariyeri ari naho Interahamwe zazanye ababyeyi n’abana b’abahungu.
Babagejeje ku Gitega bahasanze umugore witwaga Mukangango ari na we wategetse ko abo bana b’abahungu bicwa.
Uwitwa Kinyebuye Aloys warokokeye muri uyu Murenge wa Nyarubaka yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana, batangiye kugabwaho ibitero biyobowe n’uwitwa Setiba.
Ibitero byarazaga bakirwanaho bakoresheje amabuye kubw’amahirwe bigasubirayo.
Yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside kugeza ubwo i Musambira bicaga abagabo bose hasigara abagore n’abana. Abarokotse berekeje ku Gitega bahasanga bariyeri y’Interahamwe, abana b’abahungu bose bamburw aba nyina baricwa ariko Kinyebuye akizwa n’Imana. (Klonopin)
Baje kuhava berekeza i Kabgayi ari naho Inkotanyi zabasanze zirabarokora.
Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka, mu Karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, yavuze ko n’ubwo Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, hari abandi barokowe n’Inkotanyi ari nayo mpamvu zikwiye gushimwa.
Yashimye kandi abakomeje gufasha mu rugendo rwo gusana imitima no komora ibikomere by’abarokotse Jenoside.
Yashimye BRD ku nkunga y’imirasire y’izuba iherutse guha imiryango 13 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo muri uyu Murenge wa Nyarubaka.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri BRD, Kayonga M. Stephen yavuze ko ibyabaye ku Gitega ari amahano, gusa yishimira ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatusi zitakwemera ko yongera kubaho.
Yasabye abaturage kuziririza ivangura iryo ariryo ryose ahubwo baharanira iterambere.
Yagize ati “Ndasaba namwe abaturage ibyo mukora byose muharanire iterambere, ibitari iterambere mubyihorere. Ibyabaye ntibizongere kubaho ahubwo twibuke twiyubaka.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yashimye abacitse ku icumu bahaye imbabazi ababahekuye avuga ko badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye gukomeza gutwaza gitwari mu rugamba rwo kwiyubaka.
Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi abenshi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47.
Umwana wavuze mu izina ry’uhagarariye abandi bana yasabye ko ahiciwe abana b’abahungu hashyirwa urwibutso mu rwego rwo kwigisha abakiri bato uko abari mu kigero cyabo mu gihe cya Jenoside bishwe bazira uko bavutse