Rucagu Boniface umwe mu banyamapolitiki barambye cyane muri politiki y’u Rwanda kuva ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire kugeza mangingo aya avuga ko yaba ubutegetsi bw’Abaparimehutu bwari buyobowe na Perezida Kayibanda n’ubwabusimbuye bwa MRND ya Gen Maj Habyarimana Juvenal bwose bwamennye amaraso ndetse ko ababigizemo uruhare bakiriho bagakwiye kubiryozwa.
Ibi Rucagu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Megapex ubwo yabazwaga uko azi ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana Juvenal.
Rucagu Boniface ubu uri mu kiruhuko k’izabukuru ndetse akaba ari no muri Komite ngishwanama y’umukuru w’igihugu avuga ko ubwo ubutegetsi bwa MDR Parmehutu bwari burangajwe imbere na Perezida Gregoire Kayibanda bwajyagaho mu 1959 mucyo bise Revorisiyo ya1959 hari Abatutsi benshi bishwe,barasahurwa mu gihe abandi bameneshejwe bakirukanwa mu gihugu cyabo . Ikindi ngo ngo ni uko hagati y’umwaka wa 1960-1970 hari abandi Batutsi bishwe n’ubutegetsi bwa Kayibanda bashinjwa gukorana n’inyenzi.
Akomeza avuga ko usibye Abatutsi bishwe muri icyo gihe hari n’abandi banayapolitiki bagera kuri 20 harimo n’umuvandimwe wa Kayibanda Gregoire witwa Rwagasana bishwe barashwe urufaya rw’amasasu ku mabwiriza ya Gregoire Kayibanda ngo abaziza kutumva neza politiki y’Abaparimehutu yariho icyo gihe.
Yagize ati :” Yaba Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal bose bamennye amaraso. Ku bwa Kayibanda hari Abatutsi benshi bishwe abandi barameneshwa mu cyo bise revorisiyo ya 1959. Guhera mu 1960-1970 hari n’abandi bishwe bitwa Inyenzi. Abandi ni abanyapoliyiki bagera kuri 20 barimo mwene se wa Kayibanda Gregoire biciwe ku musozi wa Nyamagumba mu Ruhengeri barasirwa imbere ya perezida Kayibanda abaziza ko barwanyaga politiki y’ivangura y’Abaparimehutu.”
Rucagu akomeza avugako nyuma yihirima ry’ubutegetsi bw’Abaparimehutu Habyarimana Juvenal warumaze kujyaho mu 1973 nawe yahise yisasira abanyapolitiki benshi bi i Gitarama harimo n’uwo yari amaze guhirika ubutegetsi Kayibanda Gregoire akaba yarabanje kubafungira muri gereza ya Ruhengeri bamwe abicisha inzara abandi bararaswa. Hari kandi n’Abatutsi bishwe guhera mu 1990 kugeza 1994 bazira y’uko FPR Inkotanyi yari yatangije n’intambara ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal.
Ibi byose avuga ko ari amahano n’urugomo byakozwe n’ubutegetsi bw’Abaparimehutu nk’uko bwasimburanye aho yemeza ko hari ababigizimemo uruhare bakidegembya bagakwiye kuba babiryozwa.
Hategekimana Claude