Umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago yaburiye abantu bose bamushotora ko bitazabagwa amahoro.
Uyu muhanzi umaze igihe gito mu muziki nyuma yuko yarasanzwe ari umunyamakuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no kuri Televiziyo na Radiyo. Yago yavukiye mu gihugu cya Uganda ndetse umuziki umubera inzozi kuva akiri umwana no mu mikurire ye yose kuko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ariko ntabone ubushobozi bumufasha gukora indirimbo ze ngo azisohore kuko yari akiri muto. Nyuma yo kurangiza amashuri ye yaje gukora mu itangazamakuru ariko ntiyigeze yibagirwa umuziki.
Yago yaje gusohora indirimbo yitwa Suwejo yamwandikiye amateka adasanzwe mu ruhando rwa muzika ndetse imugira umuhanzi ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane ko yamuhesheje ihembo bitari bike.
Nyuma y’iyi ndirimbo yamwinjije mu muziki yakomeje gusohora izindi ndirimbo harimo nka Rata, Original Copy n’izindi zitandukanye. Gusa ibi ntibyigeze bimuhira kuko yaje kwibasirwa n’abatari bake bagiye bamwangiriza izina bamushinja kubatera inda bakabitangaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Nyuma yahoo yaje kwibwa channel ye ya Youtube atanga n’ikrego ku kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB gusa kugeza ubu ntiharatangazwa uwaba yarabikoze.
Sibyo byago gusa Yago yagwiririwe nabyo aho yaje kwibasirwa n’abahanzi be bagenzi bagiye bamutera ubuse bumuharabika aho watanga urugero ku ndirimbo ya Papa Cyangwe yitwa ‘Mu bigori’.
Ibi ntibyigeze bimugwa neza kuko yabifashe nko kumushotora maze abaha ubutumwa bukomeye abucishije ku mbuga nkoranyambaga ababuza kongera ku mwibandaho bamusebya kuko nawe afite ubushobozi bwo kubasebya ariko akaba yari yarabihanganiye.
Kuri ubu yatamgaje ko yiteguye guhangana n’umuntu wese uzongera kugerageza ku mushotora kandi avuga ko yiteguye guhangana n’abazana urwango mu muziki nyarwanda. Yongeyeho kandi ko atazigera amera nk’abamwe muri bagenzi bavanywe mu muziki n’izi mpamvu.
Cynthia NIYOGISUBIZO