Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abarwanya Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bavuga ko Uburasirazuba bw’Igihugu cyabo butakigenzurwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, bagashinja Perezida Tshisekedi kwigira nyoni nyinshi kandi abifitemo uruhare rukomeye.
Mu busesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru Israel Nzito Tetela uba mu mujyi wa Lubumbashi akaba n’ umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru”Les Griffes” mu kiganiro yise”Tuseme ukweli’ , avuga ko Ubutegetsi bwa Kinshasa nta bugenzuzi busigaranye mu Burasirazuba bwa DRC, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iyamajyepfo.
Nzito Tetela akomeza avuga ko Umutwe wa M23, ubu ugenzura uduce hafi ya twose tugize Teritwari Rutshuru aritwo , Bunagana, Rangira-matebe ,Kiwanja, Rumangabo, Rutchuru centre, Kibumba, kishishe, Bwiza,Rugari, Rwankuba,Mungo,Kabindi,Tongo,Chengerero,Mukarange,Biruma,Ntamugenga,kako, Rubare, Bambou, Katale,rutsiro,Nyamilima ,n’agace gato muri teritwari ya Masisi.
Yongeye ho ko n’ubwo M23 ivuga ko yavuye muri Kibumba na Rumangabo, utu duce tukiri mu maboko yayo ndetse ko ikorana bya hafi n’ingabo za EAC byitwa ko arizo zasigiwe ubugenzuzi bwatwo .
Si M23 gusa yashize mu majwi ,kuko akomeza agaragaza uburyo Ingabo za Ugunda arizo zigenzura uduce twa Beni – kasindi na Mbau – kamango.
Muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo z’Uburundi ngo nizo zigenzura Ikibaya cyose cya Rusisi.
Islael Nzito Tetela, ashimangira ko ari umugambi wa Balkanisation uri gushyirwa mu bikorwa na M23 ibifashijwemo n’Ingabo z’amahanga ,ku kagambane ka Perezida Felix Tshisekedi ashinja kugirana amasezerano y’ibanga n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere K’ibiyaga bigari.
Yagize ati:’’Ubu Uburasirazuba bw’igihugu cyacu buragenzurwa n’inyeshyamba za M23 n’ingabo za EAC. Biragaraga ko ari umugambi wa Balkanisation uri gushyirwa mu bikorwa, ku kagambane ka Perezida Felix Tshisekedi wagiranye amasezerano y’Ibanga na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, Evariste Ndayishimiye na Uhuru Kenyata.”
Yongeyeho ko ko Abanyekongo ,batagomba kwemerera ko Perezida Antoine Felix Tshisekedi kuzayobora indi manda ,ahubwo ko akwiye igifungo cya burundu kubera akagambane gakomeye ari gukorera DRC ndetse akaba yaramaze kugurisha Uburasirazuba b’igihugu cyabo, abushyira mu maboko y’Ingabo z’amahanga mu rwego rwo gucamo DRC ibice(Balkanisation).
Nzito Tetela, azwiho kunenga k’umugaragaro imitegekere ya Perezida Felix Tshisekedi aho yakunze kenshi kugaragaz ko bunaniwe ndetse ko kuva bwajyaho mu 2019 ,nta mpinduka n’imwe bwazaniye Abanyekongo ahubwo ko ibintu byarushijeho kudogera.
Yakunze gufungwa kenshi ubundi agafungurwa, azira kurengera mu gutangaza inkuru zibasira Ubutegetsi buriho muri DRC.