Impaka z’urudaca kuri Coup d’état yakorewe Kayibanda,Twagiramungu avuga ko yateguriwe muri Zaïre
Impirimbanyi muri politiki, Faustin Twagiramungu na André Sebatware wari Minisitiri hambere bagiye impaka ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 mu kiganiro Imvo n’Imvano cyatambutse kuri BBC Gahuza Miryango, kuri coup d’état yakorewe Grégoire Kayibanda mu 1973.
Faustin Twagiramungu afite aho ahuriye bya hafi na Grégoire Kayibanda kuko ari umukwe we. Mu kiganiro Imvo n’Imvano yashinje André Sebatware wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ku bwa Kayibanda uruhare rukomeye mu guhirika sebukwe ku butegetsi afatanyije na Habyarimana Juvenal n’abambari be biyise “les camarades du 5 Juillet”.
Iryo tsinda ryarimo Gen. Maj. Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Polisi akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Col. Kanyarengwe Alexis wayoboraga iseminari nto yo ku Nyundo, Maj. Nsekalije Aloys, Maj. Benda Sabin wayoboraga ikigo cya Camp Kigali, Maj. Ruhashya Epimaque, Maj. Gahimano Fabien wayoboraga ishuri ry’abofisiye i Kigali, Maj. Jean Nepomuscène Munyandekwe, Maj. Serubuga Laurent, Maj. Buregeya Bonaventure, Maj. Ntibitura Bonaventure na Maj. Simba Aloys.
Ubwo Kayibanda yahirikwaga, Sebatware yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu na nyuma yaho yabaye Perefe w’Umujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo ku wa 5 Nyakanga, abahiritse Kayibanda bagiye kuri Radiyo Rwanda babwira abaturage ko bamuhiritse kuko “abanzi b’amahoro badurumbanyije umutekano wa rubanda, bakabiba amacakubiri mu gihugu.”
Kayibanda yahiritswe hashize iminsi mu gihugu hari imvururu, abakozi b’abatutsi mu nzego zitandukanye birukanwa, abanyeshuri b’abatutsi mu mashuri bicwa, bakubitwa cyangwa bakirukanwa.
Twagiramungu avuga ko guhirika Kayibanda bitari ngombwa kuko nta n’igishya byazanye, ahubwo ngo abari bashinzwe guhosha ibyo bibazo nibo babyitarukije babimugerekaho.
Kuba mu gihugu hari umutekano muke, Twagiramungu avuga ko byari inshingano za Sebatware wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu na Habyarimana wari ushinzwe ingabo.
Yemeza ko Sebatware na Habyarimana bagize uruhare runini mu guhirika Kayibanda, akanabishingira ku kuba nyuma ya Coup d’état Sebatware yarahawe umwanya muri Leta nshya kandi abandi bakoranye na Kayibanda barafunzwe.
Ati “Byari bihagije kugira ngo wowe [Sebatware] na Habyarimana mwumvikane izo mvururu muzihoshe muhe na Perezida raporo. Siko byagenze, byakomeje kuba mwigaramiye abana bakicana mureba, imvururu zikaba mu mashuri mureba, munazogeza.”
Kuwa 1 Nyakanga 1973, u Rwanda rwizihizaga imyaka 11 rumaze rubonye ubwigenge. Ubwo Perezida Kayibanda yari amaze akanya gato afashe ijambo, indangururamajwi ye yaracomowe, ijwi ntiryongera kumvikana.
Kayibanda wasaga n’uwamaze kumenya ibiri kumutegurirwa, ngo yaravuze ati “Abashaka gukora coup d’état ngaho nimuyikore”.
Sebatware avuga ko indangururamajwi imaze gucika, abatekinisiye barimo n’umuzungu bahise bajya kureba ibibaye, basanga ni ‘fusible’ yari igize ikibazo, barayisimbuza umuriro urongera uragaruka.
Hashize akandi kanya gato, hari umusore waje wiruka ashaka kujya aho Kayibanda yavugiraga ijambo, abantu bamufata ataramugeraho.
Sebatware agira ati “Nagiye kubona mbona agahungu karaje, ariko katarahagera hahagurutse abantu bagera kuri 200, baragafata ntabwo kigeze kagera kuri Kayibanda ngo kamwambure indangururamajwi. Ako gahungu kakoraga mu biro by’abinjira n’abasohoka, serivisi yo muri Minisiteri yanjye ku kibuga cy’indege.”
Uwo musore waturukaga mu Ruhengeri, Sebatware avuga ko yari amaze iminsi asabye ko bamufunga kuko yari yaranyereje amafaranga ya Leta yakirwaga n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege ariko ntibyakorwa.
Sebatware nka Minisitiri wari ushinzwe umutekano, ngo yongeye gusaba ko uwo musore atabwa muri yombi kuko yashatse kuvogera umutekano wa Perezida ariko abasirikare barabyanga.
Ati “Bagiye kumufata abasirikare barabyanga. Iyo dosiye nyiheruka icyo gihe, ni uko byagenze.”
Twagiramungu, umukwe wa Kayibanda yavuze ko biteye isoni, kuba Perezida asuzugurwa mu ruhame, Minisitiri w’umutekano n’uw’ingabo bakicecekera nk’aho nta cyabaye.
Yemeza ko Sebatware na Habyarimana bari mu kagambane ko guhirika Kayibanda nyamara aribo ibibazo igihugu cyari gifite byarebaga.
Ati “Tekereza Perezida arafata indangururamajwi, mukohereza umuntu ujya kuyimwambura , Perezida akumirwa ntihagire n’umwe uvuga ati umuntu wambuye micro Perezida agomba gufatwa agafungwa.”
Mu Ukwakira 1995, Twagiramungu wari umaze iminsi yeguye nka Minisitiri w’Intebe mu Rwanda avuga ko yagiye muri Zaïre, akabonana na Perezida Mobutu Sese Seko.
Mu minsi itanu yamaze muri icyo gihugu, ngo yasobanukiwe itegurwa ry’umugambi wo guhirika sebukwe ku butegetsi.
Ati “Mu Ukwakira 1995 nagiye i Kinshasa njya n’i Gbadolite. Nahamaze iminsi itanu nganira na Mobutu. I Kinshasa nabonye n’ishuri abantu bajyaga baza kwigiramo ukuntu bazakora Coup d’état.”
Avuga ko Sebatware ari umwe mu bari mu gatsiko kahiritse Kayibanda kuko ngo hari n’abantu yingingiye kujya muri ako gatsiko kagombaga kuvana Perezida ku butegetsi.
Umunsi Kayibanda yahiritsweho, niwo munsi hagombaga kuba kongere rusange y’ishyaka rye MDR Parmehutu, aho byari biteganyijwe ko gutora uzarihagararira mu matora ya Perezida yari kuba muri Nzeri.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Kayibanda ashaka kuguma ku butegetsi dore ko yari yamaze guhindura Itegeko Nshinga, akavanamo ingingo zimubuza kwiyamamaza inshuro ashaka.
Nyuma yo gusuzugurirwa i Nyamirambo, Twagiramungu avuga ko Kayibanda yahise yivanamo ibyo kuguma ku butegetsi ku buryo yari yateguye kubwira kongere y’ishyaka ko agiye kwegura.
Ati “Ntabwo Perezida Kayibanda yigeze ashaka kuguma ku buperezida bumaze kumutezaho amahane kuva kuri iyo tariki. Ntimwanatumye na kongere iba ngo yegure. N’amazina y’abantu bagombaga kumusimbura yari ayafite agomba kuyatanga muri kongere.”
“Tariki 5 nibwo kongere yanyu y’ishyaka yagombaga guterana, wenda mwari kurangiza izo mvururu na Perezida Kayibanda mukamuvanaho bibaye ngombwa.”
Twagiramungu asanga Sebatware na Habyarimana aribo nyirabayazana ba coup d’état yakorewe Kayibanda, kuko iyo babishaka ntiyari kuba.
Yakomeje agira ati “Perezida ni wowe washoboraga kumurengera, iyo ubwira Habyarimana uti nta Coup d’état mbona ikenewe, ntabyo yari gukora. Iyo mushaka ko itaba ntiyari kuba ariko mwarabyifuje yarabaye kandi yatugejeje ku marorerwa.”
Sebatware ahakana kugira uruhare mu ihirikwa rya Kayibanda, akavuga ko umugambi wo kumuvana ku butegetsi ntawo yamenye.
Yemeza ko imvururu zibasiye abatutsi mu mashuri no mu kazi ka Leta yagiye aziganiraho n’abo bireba ndetse ngo hari nubwo yatumije inama y’abaperefe igamije kuzihosha ngo zitagera mu baturage.
Kayibanda amaze guhirikwa ku butegetsi yatawe muri yombi, ajya gufungirwa i Rwerere mu Ruhengeri, acunzwe n’abasirikare 15. Nta burenganzira yari afite bwo gusurwa cyangwa gukora icyo ashatse.
Yaje gupfa tariki 15 Ukuboza mu 1976 azize indwara itaramenyekana. Bivugwa ko ashobora kuba yararozwe cyangwa agahotorwa.