Iyamuremye Naphutar, Umuyobozi mukuru w’ISHINGIRO BAKERY ikora ibikomoka ku ifarini , rwiyemezamurimo muto ukishakisha , avuga ko bitoroshye gusobanura urugendo rwaranzwe n’akajagari kenshi yanyuzemo mu bucuruzi bwe yatangiye mu 1997.
Avuga ko yatangiye afite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 1300 agura ibiro bine (4kg) by’ifarini mu buzima butari bworoshye none ubu ageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bakozi 22 bahoraho n’abandi banyakabyizi.
Agira ati:” Urugendo rwanjye rw’ubucuruzi rwatangiye mu mwaka wa 1997, nkora amandazi ariko mbivanga n’ibindi bikorwa, muri 2007 naje kumva nshaka ibyo nshiramwo imbaraga kurusha ibindi mpitamo amandazi n’imigati”.
Iyamuremye avuga ko n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye byagiye bibaha isomo ryo kongera imbaraga n’ubushake mugushaka gutera imbere, ati:” Nahuye n’imbogamizi nyinshi zose zaterwaga no gukora ibintu byinshi bitandukanye byose bikarangira nta reme ry’ubwiza bifite rero imbogamizi nizo zituma ugira iterambere iyo wamenye aho ziri ubasha no kuzikemura bigatuma urushaho iterambere ryawe no kwagura inzozi.
Nakomeje kugenda ngira inyota yo gushaka gutera imbere , 2007 nibwo natekereje kwagura amasoko, abakiriya bagenda bakunda ibyo nkora , 2012 nibwo numvise nkeneye kugira ibyo nkora nkabikora kinyamwuga mpitamo gukora imigati isanzwe n’ibiryohereye ( Boulangerie &Pastry) mpita nandikisha ubucuruzi bwanjye mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB)”.
Akomeza avuga ko nk’umuntu wakoraga ibyo kurya bitandukanye birimo imigati, amandazi n’ibindi ngo icyo yashyiraga imbere kwari ukumenya ibyo abakiriya be bakunda, Ati”nasobanukiwe neza ko ari ngombwa kwihugura mu buryo bw’Imikorere kugirango ubashe guhaza ibyifuzo by’abaguzi bawe. Umukiriya niwe umenya niba ibyo wakoze bimukwiriye , iyo umaze kumenya abo ukorera umenya icyo bakunda .
Ubwo nahise ntangira gushaka amahugurwa menshi hanze y’igihugu ajyanye no gukora imigati kugira ngo tubashe kongera ibicuruzwa byacu bityo duhaze ibyifuzo by’abakiriya bacu”.
Iyamuremye Yungamwo avuga ko iyo ugiye gutangira ubucuruzi buto n’ubuciriritse ugomba kumenya ko ugiye Ku isoko ririho abandi kandi bakora nk’ibyo ukora ugahita umenya ko wowe ugomba kugira umwihariko wawe utandukanye n’ibyo bo bakora , atai”Ugomba kumenya ibyo umukiriya yibandaho ugakora neza, ukagira umwimerere n’ubuziranenge ikindi ukibanda kumenya igiciro kinogeye abakiriya bawe “.
Kuva 1997 mu bihe bitari bimworoheye ubu ageze ku rwego rushimishije
Nk’umuntu wari utangiye nta bikoresho afite bihagije ngo yagiye ashyira imbaraga mu gushaka icyo aricyo cyose cyatuma agera ku nzozi ze, “Twatangiriye mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba , turi mu rwego rw’akarere none ubu tugeze ku rwego rwo gukorera mu gihugu hose! Kandi abantu benshi bamaze gukunda ibyo dukora “.
Tugira uruhare mu gufasha urubyiruko kwimenyereza akazi Ku bize gukora ibyo kurya
Iyamuremye avuga ko batafanije n’umushinga APEFE binyuze mu kigo Cy’abikorera PSF , bafasha urubyiruko rwize n’urutarize kwimenyereza umurimo ( Stage) bagasohoka bazi akazi neza bakenewe Ku isoko rw’umurimo , ngo mu ISHINGIRO BAKERY abagaragaje umuhate kurusha abandi bakabaha akazi
Ikindi ni uko mu rwego rwo kongera ubushobozi bwe mu bikorwa, ikigo cy’Abasuwisi Business professionals Network (BPN) cyamufashije kumuha ubumenyi ngo bituma agira ubumenyi bwagutse kubyo akora, Ubu akaba amaze imyaka 3 akorana nabo we abona ko byatumye yagura intekerezo ze. Ati” byamfashije gushyira inzozi mu ngiro bituma ndushaho kwagura ibyo nkora n’intekerezo zanjye”.
Inama Iyamuremye agira urubyiruko rwifuza gutangira ubucuruzi
Iyamuremye avuga ko ngo gutekereza neza no gukora neza aribwo butwari urubyiruko rwagakwiye kwibandaho bakarushaho kwihangira imirimo aho guhora bateze amaboko cyangwa baba umutwaro kuri Leta; ngo mu Ishingiro Backery bihaye intero igira iti’ Gutekereza neza nibwo butwari’ intero bagengeraho ituma barushaho kugera ku nsinzi.
Ati” urubyiruko rugomba kumenya gutekereza ibintu bito ariko bakagira intego yo kubigera kurusha gutekereza byinshi batabasha kugeraho kandi kubaho neza ni ukumenya kureshyeshya imyumvire yawe n’ibyifuzo bituma utifuza ibyo utabasha kugeraho mu nzozi zawe”
Amahame urubyiruko n’abandi bakwigiraho mu kwagura ibyo bakora
Iyamuremye avuga ko afite amahame agenderaho buri munsi amufasha kugera kucyo yiyemeje ‘Iyo ufite icyo wumva wifuza kugeraho bisaba ko ibyo bintu bijya mu buryo 2 , kugitekereza neza ukagikora neza rero iyo uhushije kimwe muri ibyo nta musaruro ugira’
1. Ihame rya Mbere, iyo nta buzima nta gihe cyangwa iyo nta gihe nta Buzima,
2. Iyo nta gihe ufite nta ntego ( ubuzima iyo ubufite gutangira kugira intego),
3. Iyo nta ntego nta mpamvu
4.iyo nta mpamvu nta bikorwa( iyo nta bikorwa ufite nta mpamvu yo kuvunika),
5. Iyo nta bikorwa nta n’umusaruro uboneka
6. Iyo nta musaruro nta n’intsinzi
7. Iyo nta ntsindi nta buzima , igihe cyose umuntu abuze intsinzi ubuzima buba ari ntabwo .
Ati” singombwa gutekereza ibintu binini niyo wagira icyo ukora gito ariko ukagira intego”
Kugera ubu Ishingiro ifite abakozi 22 bahoraho n’abandi banyakabyizi ,ikorera mu mashami 3 , i Kirehe, Kayonza na Kabuga mu Karere ka Gasabo .
Nkundiye Eric Bertrand