Minisiteri y’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pentagon, ivuga ko indege z’intambara za Amerika n’iz’Ubwongereza zashenye ibirindiro 18 by’aba-Houthi muri Yemen – akaba ari igitero simusiga kibaye kunshuro ya kane.
Amerika ivuga ko ibi bitero byaraye bikozwe mu ijoro ry’ejo kuwa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2024 bikaba byarakozwe ku bigo by’ububiko, bw’indege zitagira abapilote (drone), bishinzwe kurwanya ibitero byo mu kirere, iby’amaradari (radar) hamwe no kuri kajugujugu zabo mu rwego rwo kuburizamo ibitero by’ aba-Houthi.
Uyu mutwe w’aba-Houthi usanzwe uterwa inkunga na Irani ukomeje ibitero byabo bikomeje kwibasira amato y’ubucuruzi akoresha umuhora wo mu Nyanja itukura.
Aha-Houthi – basanzwe bagenzura uturere tutari duto twa Yemen harimo n’umurwa mukuru Sanaa, bakaba bamaze imisi batera amato bavuga ko afitaniye isano na Israel mu kwihorera ku ntambara nayo ikomeje guca ibintu hagati ya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza.
Ubucuruzi mpuzamahanga nabwo bukomeje gukomwa mu nkokora n’iyintambara aho ibiciro nabyo bikomeje kuzamuka kubera amato atwara ibicuruzwa biba ngombwa ko afata ingendo ndende mu rwego rwo gukwepa inyanja itukura nka hamwe muhakunda kunyuzwa ibicuruzwa byinshi ku Isi.
Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara, Pentagon yagize iti: “Ibi bitero simusiga bifite umugambi wo guhungabanya no kugabanya ubushobozi bw’aba-Houthi baba bagamije guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga, amato hamwe n’ubuzima bw’inzirakarengane zikoresha ano mato muri umwe mu mihora ngirakamaro yo mu mazi”.
Iri tangazo rivuga kandi ko ibitero birenga 45 by’aba-Houthi byakozwe ku mato y’ibicuruzwa n’ay’igisirikare kuva hagati y’ukwezi kwa 11ari akaga k’ubukungu mpuzamahanga, ndetse no k’umutekano w’akarere muri rusange bityo tugasaba ko amahanga yahagurukira kurwanya ibi bitero.
Iri tangazo rivuga ko ibi bitero byakozwe kubufatanye bwa Australia, Bahrain, Canada, Danemark, Ubuholande na Nouvelle-Zélande Minisitiri w’ingabp w’ Amerika Lloyd Austin yashimangiye ko Amerika “itazatinda mugufata ibyemezo mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukingira ibitero byibasira imuhora nyamukuru yo mu mazi ku Isi.
Naho Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Grant Shapps avuga ko ari igikorwa cyabo cyo kurinda ubuzima bw’abanyagihugu mu nyanja hamwe n’uburenganzira bwo gukoresha inzira zo mu mazi.
Yagize ati: “Nicyo gituma Royal Air Force [igisirikare cy’Ubwongereza kirwanira mu mazi] cyagize uruhara ku nshuro ya kane muri ibi bitero simusigab vya gisirikare by’aba-Houthi muri Yemen”.
Mbere y’aho gato igisirikare cy’Amerika nacyo cyavuze ko cyari cyashenye ibisasu indwi bya misire by’aba-Houthi birasa amato byarimo bitegurwa kugira biraswe.
Mu ntangiro z’iki cyumweru dusoza, abakapiteni b’ubwato bwo muri Belize bwanditswe ku Bwongereza babutaye muri Yemen barahunga nyuma y’aho burasiwe ibisasu bya misire byarashwe n’aba-Houthi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com